Ngoma: Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bemere gutsindwa _Depite Juvenal Nkusi

Depite Juvenal Nkusi yunamira abaruhukuye mu Rwibutso rwa Rukira (Ifoto/Theoneste N.)

Theoneste Nkurunziza /Ngoma

Abatuye Akarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba mu  Rwanda, barasabwa gukomeza gushyira imbere  ubumwe n’ubwiyunge birinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ko ari byo byabuze ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mu 1994.

Ibi babisabwe ku wa Gatanu tariki ya 13 Mata 2018 na Depite Juvenal Nkusi  wifatanyije n’abatuye akarere ka Ngoma,  mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Rukira ahahuriye abatuye uyu murenge n’Umurenge bihana imbibi wa Murama.

Mu buhamya bwa Clarisse Uwimana, warokotse ubwicanyi bwabereye i Rukira ubwo  yigaga  mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Yavuze inzira y’umusaraba igoye  yagenze we n’abandi   batutsi bari bahungiye kuri Komini Rukira.

Avuga ko we nabo bari kumwe basamburiweho ibiro bya Komini kugira ngo interahamwe zibone uko zibica, byose bitewe n’ingengabitekerezo y’urwango interahamwe zari zaratojwe. Nyuma yo kubica interahamwe ngo zabashyiraga  mu cyobo cyari aho inyuma cyarigifite metero 20, cyokora we ku bw’amahirwe yaje kuvamo abona umuturanyi wamuhishe ararokoka.

Uwimana avuga ko aterwa agahinda no kuba hari ababonye ubwicanyi  bwabereye i Rukira bakaba badatanga amakuru yaho imibiri y’abishwe iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Agira ati “Twe dutanga ubuhamya twaraciye  mu nzira imeze gutyo ariko n’abantu bafite andi makuru bazi nkabongabo navuze nibuka,  amakuru mufite mwagakwiye kudufasha, mushobora kuba mwaranafunzwe ariko mu mutima wanjye muracyafunze ntimwigeze munsanga.”

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Ngoma, mu ijwi ry’umuyobozi wawo wungirije Omar Biseruka  na we yavuze ko kuba hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro  bibabaje. asaba ko abazi amakuru babohoka bakayatanga.

Yagize ati “Hari abatangiye kuduha amakuru b’inyangamugayo bafite umutima mwiza,  mukomereze aho ntabwo tubabwiye ngo aka kanya ariko nibura tuzakomeze tuganire nk’abantu b’inshuti zacu. Mubohoke nta kibazo tuzagirana namwe murabizi ko tubanye neza.”

Aphrodise Namabaje, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma we  ahumuriza  abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aha i Rukira, agaruka ku mibereho yabo,  abizeza gukomeza kubaba hafi.

Agira ati “Nyuma ya Jenoside imibereho y’abarokotse yari igoye ariko ubuzima bugenda burushaho kumera neza. Nkaba mbizeza ko inzego z’ubuyobozi tuzakomeza gufatanya.”

Uyu muyobozi akaba yanashimiye abatuye imirenge ya Rukira na Murama uburyo bitwaye mu cyumweru cyo kwibukaku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi,  hakaba hataragaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ikindi gikorwa cyabangamira iki cyumweru.

Depite Juvenal Nkusi wifatanyije n’abatuye mu karere ka Ngoma  gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimangiye ko  abaturage b’u Rwanda bagomba kuba umwe,  ko urubyiruko rukwiye kurindwa ingengabitekerezo ya Jenoside yoretse igihugu.

Agira ati “Igihugu cyafashe umurongo udasubirwaho w’ubwiyunge, no kuba umwe.  Ushaka gukora ikindi kinyuranye, amenye ko arimo gutera indirimbo yaharurutswe .”

Yasabye abaturage kutigisha urubyiruko ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba kandi  ababa bakiyifite kwemera gutsindwa bakareka urubyiruko rugakurira mu gihugu cyiza.

Muri uru rwibutso rwa Rukira  ahasorejwe icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’akarere ka Ngoma, haruhukiye imibiri y’Abatutsi 2472 baguye ku biro by’icyahoze ari Komini Rukira, aho Abatutsi bo muri aka gace bahungiye bizeye gutabarwa n’ubuyobozi ntibishoboke.

Abayobozi mu nzego zinyuranye bari bari i Rukira (Ifoto/Theoneste N.)
Abitabiriye umuhango wo kwibuka i Rukira (Ifoto/Theomeste N.)
Bamwe mu bakomoka i Rukira baba ahandi baje kwibuka ababo bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Theoneste N.)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*