Kamonyi: Nyabarongo ni Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Runda

Bibuka abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo bajugunyamo indabo (Ifoto/Marie Josee U.)

Marie Josee Uwiringira

Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, abatutsi bo mu cyahoze ari komini Runda bajugunywe mu ruzi rwa Nyabarongo bamwe barangije kwicwa abandi bakicwa na rwo.

Muri gahunda yo kubibuka no kubunamira, buri tariki 15 Mata, abaturage b’Umurenge wa Runda n’inshuti zabo bakora urugendo rugana kuri Nyabarongo, bakayishyiramo indabo kuko ari rwo rwibutso rw’abayijugunywemo bafite.

Tariki 15 Mata 2018, ubwo bibukwaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Nshogoza Innocent warokotse jenoside, yasobanuye ko kuri iyi tariki ari bwo abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya y’i Gihara (Paruwasi Gaturika), bahakuwe n’Interahamwe zikabashorera zikaza kubaroha muri Nyabarongo.

Ati “Abatutsi bo muri komine Runda n’abandi bari bahahungiye barabamanukanaga bakaza kuhabicira bakabajugunya muri Nyabarongo, abandi bakicwa n’uruzi n’abashatse kwiruka bakabatsinda mu bisambu hafi aha”.

Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku biro by’Umurenge wa Runda rugera ku kiraro cya Nyabarongo kiri hafi y’uruganda rwa Ruliba. Mucundanyi Robert, Visi Perezida w’umuryango Ibuka mu karere ka Kamonyi, atangaza ko n’ubwo imibiri y’abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo itaboneka ngo ishyingurwe, kuhakorera urugendo no kuhashyiraho indabo, ari uburyo bwo kubaha icyubahiro.

Yagize, ati “urugendo twahereyeho, rurerekana ko abatutsi bamwe biciwe ku butaka ariko hakabaho n’abaroshye mu nzuzi. N’ubwo tutabashyinguye ariko iyo tuhageze tukabunamira tuba tubahaye cya cyubahiro bambuwe. Turateganya no kuhashyira ikimenyetso ku buryo amateka ya ho atazibagirana”.

Gahongayire Marie Louise, Umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside -CNLG, asobanura ko muri Kamonyi kimwe n’utundi turere duturiye Nyabarongo habaye umwihariko wo kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo.

Anagaruka no ku yindi myihariko yaragaragaye muri Kamonyi mu gihe cya Jenoside, harimo guhiga abana b’abahungu, ubugome bukabije bwakorewe abatutsi bo mu cyahoze ari komini Mugina aho Interahamwe  zicukuye imva z’abatutsi bari barapfuye mbere, zikongera zigatema imirambo zigaragaza ko zibabajwe no kuba barapfuye badatemwe.

Muri Kamonyi kandi mu cyahoze ari Komini Kayenzi, ubu ni mu murenge wa Karama, mu ishyamba rya Bibare no ku musozi wa Gashinge hagaragaye Abatutsi bishwe babanje kwirwanaho ariko ababicaga bakabarusha imbaraga kuko bari bashyigikiwe na Leta.

Ikindi kigaragaza ubukana bw’ubugome bw’abakoze Jenoside muri Kamonyi, mu kwica abatutsi, ni uburyo bifashishije Impunzi zari zaraturutse mu cyahoze ari Komini Kivuye muri Perefegitura ya Byumba.

Depite Theodomir Niyonsenga, yasabye abaturage kwirinda no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside. Anashima ubwitabire bw’abaturage b’Umurenge wa Runda mu bikorwa byo kwibuka. Asaba ababyeyi kubaka urubyiruko bababwira amateka atagoretse kuri Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo na rwo rugire uruhare mu kwandika ibitabo kuri Jenoside yakorewe abatutsi, bavuguruza  ibyandikwa n’abagifite  Ingengabitekerezo ya Jenoside babikwirakwiza mu masomero atandukanye yo ku Isi.

Abaturage b’Umurenge wa Runda mu rugendo rwo kwibuka abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo (Ifoto/Marie Josee U.)
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice aha Urubyiruko Urumuri rw’icyizere (Ifoto/Marie Josee U.)

 

 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*