Gishari: Abapolisi bagera kuri 200 bo muri Kompanyi y’Umuziki basoje amahugurwa

Panorama

Ku wa 19 Mata 2018, abapolisi bagera kuri Magana abiri bagize kompanyi y’umuziki (Ishinzwe gusururutsa abantu mu birori -Police Band), basoje amasomo y’ikarishyabwenge bari bamazemo amezi atanu mu ishuri rya Polisi riri Gishari mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’igihugu, muri aba basoje aya mahugurwa, 22 muri bo ni ab’igitsinagore, bakaba baratoranyijwe mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda, aho bahugurwaga n’abarimu baturutse mu gihugu cya Namibiya n’abo mu Rwanda.

Abitabiriye aya mahugurwa bari bashyizwe mu byiciro bine bitewe n’ubumenyi bafite mu bijyanye n’umuziki, aho 17 bari mu rwego rw’icyiciro cy’ibanze, 151 bakaba bari ku rwego rwa gatanu, 29 bakaba bakurikiranaga amahugurwa yo kuzahugura abandi, naho 15 bakurikiranaga amahugurwa ya Jazz.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye abayarangije kubera uko bitanze bagakurikirana neza amasomo yabo, anashimira abayatanze uko bakoraga n’amasaha y’ikirenga kugira ngo barangize gahunda y’amasomo yabo ku gihe.

Yagize ati “Abagize iri tsinda mufite inshingano nyinshi kandi zihariye, zaba izo ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga, zirimo gususurutsa abantu mu birori . Ni muri urwo rwego amahugurwa nk’aya yateguwe, nkaba nizera ko azabafasha kurangiza inshingano zanyu kinyamwuga.”

Yasabye abayarangije kuzakoresha neza ubumenyi bahawe, bagakorera hamwe nk’ikipe, baharanira kuzuza neza inshingano zabo.

Umwe mu batanze amasomo, Inspector of Police (IP) Elias Kuwinga wo muri Namibiya, yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Polisi rya Gishari kubera ubufasha babahaye, anashimira ikinyabupfura, ubushake n’ubwitange abayakurikiye berekanye.

Kuwinga yakomeje asaba abarangije amahugurwa kutazasubira inyuma, ahubwo bagakomeza kwikoresha imyitozo, bagahimba indirimbo zabo bwite, kandi ubumenyi bahawe bakazabugeza kuri bagenzi babo batagize amahirwe yo guhabwa aya mahugurwa.

Yavuze ati “Mwikoreshe imyitozo itandukanye mwebwe ubwanyu, ikoranabuhanga u Rwanda rugezeho muryifashishe mu gukora ubushakashatsi bwatuma mwiyungura ubumenyi. Ibi ni byo bizatuma mumenya umuziki ku buryo buhambaye, kandi bikwiye kuba intego kuri buri wese ugize iri tsinda rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gususurutsa abantu.”

IGP Gasana K.Emmanuel ashimira abapolisi basoje amasomo y’ikarishyabwenge mu gususurutsa abantu.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*