Nyarugenge: Uruganda rwengaga Kambuca rwafunzwe kubera kutubahiriza amategeko

Amwe mu macupa abikwamo Kambuca (Ifoto/The NewTimes)

Rene Anthere

Uruganda rwitwa Herboristerie Maranatha Hema Ltd, rw’uwitwa Maniraguha Martin, rwengaga ikinyobwa cya Kambuca, ruherereye mu murenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Ubuzima rwafunzwe kubera umwanda ndetse n’ibikoresho bitujuje ubuzirange, no kutagira icyemezo cy’ubuziranenge (S Mark).

Amakuru dukesha Polisi y’Igihugu ni uko ku itariki ya 24 Mata 2018, inzego z’umutekano zifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (Rwanda Standards Board-RSB), n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafunze uruganda rwengaga ikinyobwa cya Kombuca kuko iki kinyobwa kitujuje ubuziranenge kandi rwakoraga mu buryo butemewe n’amategeko, hanamenwa litiro 11,000 z’icyo kinyobwa zari zimaze gutunganywa.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uru ruganda ari rwo rwarangurirwagamo iki kinyobwa cya Kambuca zicuruzwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Yongeyeho ko hanafashwe abantu icyenda bagicururizaga mu tugari twa Nyabugogo na Kimisagara two mu murenge wa Kimisagara.

SSP Hitayezu yagize ati “Nyuma y’uko hari hamaze kugaragara ahantu harindwi hacururizwaga iki kinyobwa kitujuje ubuziranenge kizwi nka ‘‘Kambuca’’ mu mudugudu wa Nyabugogo, akagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara ahafatiwe litiro igihumbi. Twaje kumenya ko zirangurirwa mu ruganda rwa Maniraguha Martin ruherereye mu murenge wa Muhima, akagari k’Amahoro, mu mudugudu w’Ubuzima. Twahise twerekezayo tuhasanga litiro ibihumbi icumi za Kambuca, dusanga aho ikorerwa nta suku ihari n’ibikoresho bifashisha mu kuyikora bitujuje ubuziranenge.”

SSP Hitayezu yakomeje avuga ko yahise yangirizwa imbere y’abaturage, na bo bagirwa inama yo kutanywa ibinyobwa batizeye, ababyenga n’ababicuruza basabwa kubireka.

Yavuze ati “Abaturage barasabwa kubungabunga ubuzima bwabo, ntibihutire kunywa ibinyobwa nk’ibi bitujuje ubuziranenge kuko bataba bazi icyo bikorwamo. Uretse no kuba ikinyobwa ubwacyo kitujuje ubuziranenge, mu kugikora ntibubahiriza isuku kandi n’ibikoresho bakoresha ntibyujuje ubuziranenge.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Havuguziga Charles, na we yasabye abacuruza ibinyobwa bitemewe kubireka.

Yavuze ati “Ababikora bakwiye guhindura imyumvire bakareka guha abaturage ibinyobwa bibangiriza ubuzima, bagashaka ibyangombwa hanyuma bagakora ibyujuje ubuziranenge, bityo na bo bakava mu kajagari ko guhora bihishahisha bahunga inzego zishinzwe kurwanya ibinyobwa nk’ibi.”

Mahoro Sonia, umwe mu bakozi b’uruganda Herboristerie Maranatha Hema Ltd, mu kiganiro na Panorama, yatubwiye ko uruganda rutafunzwe kubera umwanda ahubwo ari icyemezo cy’ubuziranenge (S mark) gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge batarabona, igihe bazaba bakibonye bazongera bagafungura imiryango.

Tariki ya 20 Gashyantare 2013, Minisiteri y’Ubuzima, Umujyi wa Kigali bafanyije n’ihuriro ry’abavuzi gakondo, bafashe icyemezo cyo gufungira by’agateganyo bamwe mu bavuzi n’abacuruzi bavanga ubuvuzi n’ubucuruzi bw’ikinyobwa kitwa Kombuca cyangwa Kargazok bamwe bita umuti, nyuma yo gusanga baha abantu iki kinyobwa cyangwa uyu muti batabapimye ngo bamenye icyo barwaye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) kivuga ko muri Kombuca cyangwa Kargazok harimo udusimba duto tutabonwa n’amaso (pathogenic microbes) two mu bwoko bwa mikorobe twitwa “Total Coliforms” na “E.Coli” tugaragaza umwanda, kandi ko harimo na alukolo (Alcohol).

Itegekongenga No 01/2012/OL ryo ku wa 02 /5/2012 rishyiraho itabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, mu ngingo ya 594 igika cya 2 rivuga ko umutu ucuruza ikiyobyabwenge ahanishwa igifungo kiva ku myaka itatu (3) kugeza kuri itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu (500,000frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5,000,000frw). Mu gika cya mbere cy’iyo ngingo ya 594, ubika n’unywa ibiyobyabwenge bahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugera ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000frw) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000frw).

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*