Inzego zigomba gushyira umushaharafatizo mu mategeko zirabitinya_Hon Rucibigango

Hon Rucibigango Jean Baptiste, Umuyobozi w'Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda-PSR (Ifoto/Panorama)

Rene Anthere Rwanyange

Hashize imyaka isaga mirongo ine itegeko rigena umushaharafatizo riwushyize ku mafaranga ijana y’u Rwanda. N’ubwo imishahara igenda izamurwa, ntacyo bifasha umukozi mu gihe cy’ubwishingizi kuko bibarwa hakurikijwe ibyanditswe mu itegeko. Ikindi ni ugutinya ko abakozi bahembwa amafaranga menshi bigatuma abashoramari batinya kuza mu Rwanda.

Ishyaka rya gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda_PSR, rivuga ko kuba hadashyirwaho umushaharafatizo kandi ngo byandikwe mu mategeko biri mu nyungu zo gukurura abashoramari, kuko bishyizwe mu mategeko abakozi bahenda, bityo abashoramari bagatinya kuza mu Rwanda ari benshi kuko baba bakeneye abakozi bahembwa make.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, buri buke hakizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo, Hon Rucibigango Jean Baptiste, Umuyobozi wa PSR yagize ati “Ikibazo cy’uko umushaharafatizo washyirwa mu itegeko ukajyana n’aho ibihe bigeze cyavuzwe kenshi, ariko kuba bidashyirwa mu bikorwa si ukubera amikoro make y’igihugu, basanga abakozi bahembwa amafaranga menshi, bityo ntibuykurure abashoramari benshi. Ipfundo ry’ikibazo rero ni uko inzego zigomba kubishyira mu bikorwa zibitinya.”

Hon Rucibigango, akomeza avuga ko basabye kenshi ko itegeko rivugururwa ndetse basanga umushaharafatizo uramutse ushingiwe ku mukozi wo mu rugo washyirwa ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu. Iri tegeko ryagombye kuba ryarasohotse mu 2014.

Mu itangazo ryagenewe Itangazamakuru, PSR ivuga ko Leta ikwiye gushyiraho vuba kandi nta mananiza umushaharafatizo remezo, kuko kuba ukiri ku mafaranga ijana kuva mu 1974, bifite ignaruka mbi ku igenwa ry’imishahara mu bigo byigenga, mu kugena indishyi mu bigo by’ubwishingizi no mu itangwa ry’ubwishingizi ku bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hon Rucibigango agira ati “Iyo mugiye mu rukiko mu kuburana indishyi n’umukoresha, urukiko rushingira ku mafaranga ijana yanditse mu itegeko. Icyo gihe umukozi arahagwa kuko n’ubwo yaba yarumvikanye n’umukoresha amafaranga menshi, bashingira ku byanditse mu itegeko.”

PSR kandi isaba ko abakozi bakora imirimo itanditse babona ubwishingizi bwo kwivuza n’ubw’impanuka bahura na zo mu kazi ndetse n’ubw’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Iri shyaka rikavuga ko ibyo byose bidashoboka mu gihe hadashyizweho amategeko arengera abakozi kandi ajyanye n’igihe.

Na ho ku bakozi by’umwihariko bakora muri za muri za mine, hakwiye gushyirwaho uburyo bwo guca burundu imbogamizi ku mutekano n’impanuka bibera mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, kandi abakoresha bakazirikana ubuzima bw’abakozi bakoresha mbere ya byose.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*