Karongi: Umuturage yafatanwe ibiro 490 bya Koluta na Gasegereti bya magendu

Panorama

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi, mu mpera z’icyumweru gishize yafatanye uwitwa Mfashwanayo Bernard ibiro 490 bya Koluta na Gasegereti bya magendu byari mu mifuka irindwi.

Nk’uko tubikesha Polisi y’Igihugu, uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe ku muhanda Karongi – Muhanga apakiye aya mabuye y’agaciro mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser ifite nimero za Pulake RAB 524 N.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP)  Innocent Gasasira yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ari forode kubera ko nta mpapuro zabugenewe zigaragaza uko yakurikiranwe n’uburyo yarinzwe zari ziyaherekeje.

Hakiyongeraho kuba atari afunze n’ubujeni; kandi ko uwayafatanwe  atagaragaje ibyangombwa bimwemerera kuyagura no kuyacuruza nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere No 002 / 2012/ MINIRENA yo ku wa 28/03/2012 agena uburyo bw’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu karere.

Yibukije ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’ariya mabwiriza.

Ingingo ya 16 y’aya Mabwiriza ivuga ko umuntu wese ufatiwe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa forode ahanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 103 y’Itegeko no 37/2008 ryo ku wa 11/08/2008 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri.

CIP Gasasira yibukije ingaruka za forode agira ati “Idindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu. Buri wese arasabwa kwirinda iki cyaha no kugira uruhare mu kukirwanya atanga amakuru atuma gikumirwa no gufata abagikoze.”

Yagize kandi ati “Amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, n’ibindi. Kubinyereza bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere muri rusange. Abasoreshwa bose bakwiriye kwirinda ibyaha byerekeranye no kutayitanga cyangwa kuyinyereza.”

Yagarutse ku buryo Mfashwanayo yafashwe agira ati “Yakoresheje amayeri yo gushyira imbere umuntu utwaye moto ugenda amurebera ko hari Abapolisi mu muhanda kugira ngo nababona amumenyeshe. Ubwo iyo moto yari imaze gucaho, yaje iyikurikiye; ageze ku Bapolisi barayihagarika, barayisaka kuko bari bafite amakuru ko apakiye amabuye y’agaciro ya magendu; ni ko gusangamo ibyo biro 490; baramufata, bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*