Gicumbi: Hakozwe umugoroba wo kwibuka abanyeshuri bishwe na bagenzi babo muri Jenoside

Kuri uyu mugoroba wo ku wa 04 Gicurasi 2018, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal, yifatanije n’ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa Byumba (Groupe Scolaire de la Salle), Abarimu n’abanyeshuri mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 24 abarimu n’abanyeshuri bo muri iki kigo bagera kuri 23 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abo barimu n’abanyeshuri biciwe mu bigo by’amashuri bya Kabutare na Save byo mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, aho bari barajyanywe na Minisiteri y’Amashuri abanza n’Ayisumbuye icyo gihe, bicwa na bagenzi babo bavanye muri iki Kigo.

Abanyeshuri bacanye urumuri rw’ikizere
Abanyeshuri bacanye urumuri rw’icyizere bibuka bagenzi babo n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*