Jomba: Gusobanukirwa ububasha bifitemo ni inzira y’iterambere mu muryango

Mu murenge wa Jomba uherereye mu karere ka Nyabihu, abagore bavuga ko gusobanukirwa n’ububasha bifitemo byatumye bitinyuka bakishakamo izindi mbaraga. Bityo ngo gufatanya n’abagabo babo mu bizana iterambere mu rugo, bibafasha nabo kugira uruhare ku mutungo w’urugo akenshi wagenzurwaga gusa n’umugabo.

Si ibisanzwe kuko ngo akenshi umugabo wo muri Jomba yafatwaga nk’umutware, nk’uko ibikenerwa mu rugo byose ari we byabazwaga, igihe abagore bari batarasobanukirwa ko hari ikindi nabo bashobora kirenze imirimo yo mu rugo.

Ngirente Augustin utuye mu kagari ka Kivumu, mu mudugudu wa Nyamitanzi, avuga ko nyuma yo guhugurwa n’umushinga ‘Indashyikirwa’, abaturage bo muri Jomba basobanukiwe neza ibirebana n’ubwuzuzanye bw’abagize umuryango; aho basabwa gusenyera umugozi umwe baharanira kwiteza imbere.

N’ubwo ubwuzuzanye bureba buri wese mu muryango ariko ngo ntibikuraho ko umugabo agumana bwa butware, nk’umukuru w’umuryango.

Ibi ni ibigarukwaho n’abagore bamwe nk’uko Nzafashwanimana Francine abishimangira. Ati “Ububasha mu rugo turabunganya umugabo n’umugore ariko na none ntitwagurana inshingano, iteka umugabo aguma ari we mutware kuko agomba gutanga imyanzuro ku byo twaganiriyeho nk’umuryango.”

Haracyari ibisigisigi bikomoka ku myumvire

Kamanyana Elisabeth utuye mu kagali ka Gasiza, Umudugudu wa Sangano. Yagize ati “Umugabo ni we ufata iya mbere akajya kurambagiza, ni we mutware nyine. Umugore ni mutima w’urugo, nk’uko mu Rwanda rwo hambere nta mukobwa wajyaga kwiga ahubwo yamenyaga iby’urugo.”

Yongeraho ko abagore bakwiye kubaha abagabo bagaca bugufi aho guhembera amakimbirane barwanira ubutware, gusa ngo kwikubira umutungo ntibikwiye ahubwo ngo bagasangiye bike cyangwa byinshi bafite nk’umuryango.

Umuhuzabikorwa wa MAJ (Maison d’Accès à la Justice) mu karere ka Nyabihu, Kabandana Janvier, yakuyeho urujijo abasobanurira iby’itegeko rigenga umutungo w’abashakanye.

Yagize ati “Mu muco nyarwanda bavugaga ko umugabo ari we mutware w’urugo, benshi bakanabyitwaza, bakandamiza abagore mu bijyanye n’imicungire y’umutungo. Ariko mw’itegeko rishya rigenga umuryango ryosohotse mu mwaka mu mwaka w’ibihumbi bibiri na cumi na gatandatu, umugabo n’umugore bombi bafatanya kuyobora urugo. Bajya inama ku byemezo bafata, bityo bakabana mu bwumvikane bwa bombi, ntawe ukandamiza undi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba, Musirikare Alphonse, na we yabishimangiye avuga ko igihe bagiye gushyingira abantu byemewe n’amategeko babanza kubasobanurira mbere amahame akubiye mw’itegeko ry’umuryango; bityo ngo bibafasha guhitamo icyo bazasezerana ku bijyanye n’umutngo ku buryo bibarinda amakimbirane yo mu ngo.

Umushinga ‘Indashyikirwa’ watangijwe n’umuryango ‘Rwanda Women’s Network (RWN)’ ufatanyije n’indi mishinga nka Care International, n’umuryango RWAMREC (uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina). Hagamijwe gufasha abagore gusobanukirwa ihohoterwa ribakorerwa no kurirwanya, mu Murenge wa Jomba ukaba uhamaze imyaka ibiri.

Umubyeyi Nadine Evelyne

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*