FPR Inkotanyi yatangiye kurambagiza abakandida depite

Buri kagari kazamuye abantu babiri, umugabo n'umugore (Ifoto/Panorama)

Ni ku rwego rw’Akagari, ku wa 2 Kamena 2018, inteko itora mu muryango FPR Inkotanyi yateranye. Abayitabiriye batangiye gusobanurirwa amategeko agenga amatora y’abazatorwamo abazajya ku rutonde rw’abakandida bazatangwa na FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Ahabera amatora hatatse ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi, abanyamuryango na bo babukeyere mu mwambaro ubaranga. Ntibyoroshye ko umuntu ku giti cye yiyamamaza kuko uwahagurukaga wese yavugaga ko ataje kwiyamamaza ku giti cye ahubwo aje gutanga umukandida. Abakandida batanzwe mu kagari aho batuye, buri wese ahabwa umwanya wo kwivuga ibigwi, bigaragaza ko uwo mwanya buri wese awushaka, kuko byagaragaraga ko amarembo afunguye, bitandukanye n’ibisanzwe.

Buri wese mu bagomba gutora ahawe urupapuro rw’itora ruteyeho kashe y’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, hananditseho “Amatora y’abakandida, tariki 2/06/2018”.

Urangije gutora, nta mubyigano, bajyanye impapuro buri wese ku giti cye, kandi urupapuro rw’itora rwe rufunze, arushyize mu gaseke aho bateguye. Hakurikiyeho kubarura amajwi, babiri ba mbere, umugabo n’umugore bazamutse ku rwego rw’akarere.

Mu bintu bitari bisanzwe bimenyerewe mu guhitamo abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi bashyirwa ku rutonde rw’abazajya mu nteko ishinga amategeko, abatabiriye amatora n’abatowe baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bashimiye uburyo yakozwemo.

Uwamahoro Amani Solange, atuye mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo. Yatorewe kuzamuka ku rwego rw’akarere ahazatoranywamo abazajya ku rwego rw’igihugu na ho bagatoramo abazajya kuri lisiti izoherezwa muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Yishimiye ikizere yagiriwe agira ati “Bantanzeho umukandida mbyakira neza, kandi nishimiye ikizere abanyamuryango bangiriye. Aho umuryango uzifuza ko ngera nzahagera kandi inshingano nzahabwa nzazisohoa neza. Sinzatenguha abangiriye ikizere. Ikindi ni uko n’ubwo ntagera kure, nzakomeza gukorera igihugu n’ubwitange. Uburyo amatora yakozwemo bwanejeje cyane.”

Kabandana Marc na we ni umuturage wo mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura. Avuga ko kuba abazahatanira kujya mu nteko ishinga amategeko batowe bahereye mu kagari, bifasha kwiyumva mu bibazo by’abaturage babatumye.

Agira ati “Ni byiza ko ushaka kujya mu nteko ishinga amategeko ahera aho azi neza, aho azi ibibazo by’abaturage kuko agira ishyaka ryo gushaka uko bikemuka, kuko aba yabigize ibye. Uburyo bwari busanzwe bukoresha ntacyobwari butwaye ariko ubu urabona ko abanyamuryango ubwabo aribo bihiramo abazabahagararira.”

Havugiyaremye Aimable ukuriye iki gikorwa cy’amatora mu muryango FPR Inkotanyi, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwimakaza Demokarasi, imwe mu nkingi shingiro z’Umuryango FPR Inkotanyi.

Agira ati “Dutangiye iyi nzira yo gushaka abazahagararira Umuryango FPR Inkotanyi, kugira ngo duhe abanyamuryango bose uburyo bwo kugaragaza ubushobozi bwabo, kandi bakabikora nk’uburenganzira bwabo. Abazatorwa bose bazaharanira inyungu z’abanyarwanda bose, igihe bazaba babahagarariye mu nteko ishinga Amategeko.”

Aya matora akorwa ku rwego rw’akagari mu muryango FPR Inkotanyi, mu gihugu hose, akorwa ku buryo butaziguye, aho buri wese mu bagize inteko itora yandika amazina y’abantu babiri yifuza ko bamuhagararira, barimo umugabo n’umugore.

Nk’uko byagaragaye mu butumwa bugenewe abanyamakuru bwatanzwe na FPR Inkotanyi, abatowe muri buri kagari boherezwa ku rwego rw’akarere, aho makumyabiri ba mbere muri bo bagize amajwi menshi kurusha abandi, bazashyikirizwa inteko itora. Bazatoramo abagabo babiri n’abagore babiri bazashyikirizwa urwego rw’igihugu, arirwo ruzagena urutonde ntakuka rw’abazahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora rusange y’abadepite.

Amatora y’abadepite ateganijwe ku wa 2-4 Nzeri 2018. Ku itariki ya 2 Nzeri hazatora abanyarwanda baba mu mahanga, ku wa 3 Nzeri amatora azakorwa imbere mu gihugu hatorwa abadepite rusange. Ku wa 4 Nzeri bazatorwa abadepite mu byiciro bihagarariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Rwanyange Rene Anthere

Imyiteguro ahabereye amatora (Ifoto/Panorama)
Imyiteguro ahabereye amatora (Ifoto/Panorama)
Abakandida buri wese yahawe umwanya wo kwivuga ibigwi (Ifoto/Panorama)
Abakandida bivuze ibigwi imbere y’abanyamuryango (Ifoto/Panorama)
Abanyamuryango bakurikirana ibigwi by'[abakandida babo (Ifoto/Panorama)
Amatora yabaye buri wese ahitamo uwo yumva amunogeye (Ifoto/Panorama)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*