Kwibuka 24: Abarezi n’abanyeshuri ba Groupe Scolaire Camp Kanombe basuye Urwibutso rwa Ntarama

Abarezi n'abanyeshuri b'Urwunge rw'amashuri rwa Camp Kanombe basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banunamira abazize Jenoside bahashyinguye (Photo/Courtesy)

Nk’uko abanyarwanda bari mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Abarezi ndetse n’abanyeshuri b’ishuri ry’Urwunge rw’amashuri Camp Kanombe basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ho mu karere ka Bugesera.

Ni igikorwa bakoze ku wa gatandatu tariki ya 09 Kamena 2018  barangajwe imbere n’umuyobozi w’iri shuri, Madamu Umurerwa Jackline, wavuze ko bari bagamije kwereka abana amateka y’igihugu, bakayigira ahari ibimenyetso bifatika kuko Jenoside yabaye bataravuka.

Aganira n’Ikinyamakuru Panorama yagize ati “Icya mbere, tuba dutekereza ni ukunamira abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi ariko aba bana iyo bageze hano babona ibimenyetso bifatika, bagasobanurirwa uko Jenoside yagenze. Hari n’ababa bibaza niba koko byarabaye cyangwa atari ugukabya dore ko abenshi muri bo Jenoside yabaye bataravuka.”

Yakomeje avuga ko aba bana nyuma yo kubona ibimenyetso no gusobanukirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, bizeye ko bibafasha kumenya uko bitwara, bakazabafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Twizera neza ko ibyo babonye bibafasha gusobanukirwa bikanabasigira kumenya uko bitwara babonye ko usibye abantu bakuru n’abana bagenzi babo bishwe tukaba twizera ko bizadufasha gufatanya n’abo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Mugisha Eric w’imyaka 19, akaba Umuyobozi wa AERG muri iri shuri, yavuze ko nk’abana bibafasha kumenya ishusho nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakanamenya ko bakwiye gukora cyane ngo buse ikivi cy’abishwe.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa 6 yagize ati “Twe nk’abana biduha ishusho nyayo ya jenoside yakorewe abatutsi, tuyimenyeye aho byabereye; ikindi bitwereka ko tugomba kubaho tubereye ho na bene wacu bishwe, bikatwibutsa ko tugomba gukora cyane ngo twuse ikivi basize.”

Uyu mwana yagize ubutumwa aha urubyiruko bagenzi be agira ati “Kwibuka n’ubwo bihora ari bishya ariko amateka yo si mashya, tugomba kuyavuga uko ari; ni byo bizafasha ko amateka yacu atakwibagirana.”

Urwibutso rwa Ntarama rwubatse ahahoze ari Kiliziya Gatolika Santarale ya Ntarama, mu murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba rukaba rushyinguwemo abantu barenga ibihumbi bitanu.

Raoul Nshungu

Abanyeshuri ba Camp Kanombe bashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside ya Korewe Abatutsi (Photo/Courtesy)
Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Camp Kanombe basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama (Photo/Courtesy)
Abarezi b’Urwunge rw’amashuri rwa Camp Kanombe bashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/Courtesy)
Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Camp Kanombe basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama (Photo/Courtesy)
Abarezi n’abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Camp Kanombe basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama (Photo/Courtesy)
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Camp Kanombe, Madamu Umurerwa Jackline (Photo/Courtesy)

 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*