Kwibuka 24: Amakipe y’u Rwanda muri Taekwondo yegukanye imyanya ibiri ya mbere

Ikipe ya Polisi y'u Rwanda muri Taekwondo yegukanye igikombe n'imidari irindwi mu marushanwa yo kwibuka abakinnyi n'abakunzi ba siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/RNP)

Ikipe y’umukino wa Taekwondo ya Polisi y’u Rwanda “Police Taekwondo Club” yegukanye igikombe na ho ku mwanya wa kabiri na Dream Club yo mu Gatenga-Kicukiro, mu irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, n’abandi bakunzi b’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni irushanwa rya gatanu ngarukamwaka ryabaye ku itariki ya 9 Kamena 2018 mu karere ka Rubavu, ku kibuga cy’urubyiruko cya “Vision Jeunesse Nouvelle”.

Iri rushanwa ryari  ryitabiriwe n’amakipe 15 yo mu bihugu 4 ari byo u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi na Kenya.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye igikombe, ikurikirwa ku mwanya wa kabiri na Dream Club yo mu Gatenga-Kicukiro, na ho umwanya gatatu ufatwa n’ikipe ya Kinshasa Taekwondo Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umutoza w’ikipe ya Polisi ya Taekwondo, Rutaremara Gilbert, ubwo bari bamaze kwegukana iri rushanwa, yabwiye itangazamakuru ko yishimiye imyitwarire y’abakinnyi be.

Yagize ati “Ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye. Byadushimishije cyane kuba twitwaye neza tukaba aba mbere.  Byatumye dutwara igikombe kubera kwegukana imidari yose hamwe irindwi, harimo umwe wa zahabu, undi umwe w’umuringa n’itanu ya bronze”.

Muri iyi midari harimo uwa zahabu wegukanywe na Mwemezi Cedrick mu cyiciro cy’abari hejuru y’ibiro 75 n’uw’umuringa mu batarengeje ibiro 68 watwawe na Nizeyimana Savio.

Indi midari itanu ya bronze yatwawe na Uwitonze Fabien, Sibomana Innocent, Nzaramba Emmanuel, Subira Cyiza Angelique na Uwayo Clarisse.

Umutoza w’ikipe ya Polisi ya Taekwondo yakomeje avuga ko uku kwitwara neza byaturutse ku bushake bw’abakinnyi no kwitabira imyitozo no kugira intego; ariko by’umwihariko ku bufasha ubuyobozi bwa Polisi buyiha no kuba hafi ikipe.

Umutoza wayo yavuze kandi ko bafite intego yo kwegukana n’indi midari n’ibikombe mu marushanwa azahuza amakipe y’ibihugu byo muri aka karere azabera muri Tanzaniya mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Urutonde rw’abakinnyi ba Dream Taekwondo Club batwaye imidali:

Icyiciro cy’abakobwa bakiri bato:   

  1. Umutoniwase Kevine –Umudari wa Zahabu (1)
  2. Benimana Yvonne –Umudari w’umuringa (3)
  3. Umuhoza Adinette– Umudari w’umuringa (3)

Iciciro cy’abahungu bakiri bato:

  1. Cyubahiro shema -Umudari wa Zahabu (1)
  2. Nteziyaremye Ismael – Umudari wa Zahabu (1)
  3. Byukusenge Eric -Umudari wa Feza (2)
  4. Mucyo Ivan –Umudari wa Feza (2)
  5. Ndacyayisenga Yabes –Umudari wa Feza (2)

Icyiciro cy’abagabo     

  1. Munyakazi Vincent -Umudari wa Zahabu (1)
  2. Twizeyimana Musah -Umudari wa Feza (2)

Icyiciro cy’abagore

  1. Ndacyayisenga Aline -Umudari wa Zahabu (1)
  2. Umurerwa Raissa – Umudari wa Feza (2)
  3. Akimana Beatrice –Umudari w’umulinga (3)

 

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*