Igwingingira ry’abana ni intandaro y’ibibazo bigaragara mu muryango _NECDP

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango (Ifoto/Nadine Evelyne)

Mu nama mpuzabikorwa yateguwe na Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’umujyi wa Kigali, mu rwego rw’ubukangurambaga ku mibereho myiza mu muryango, ku wa 22 Kamena 2018 barebeye hamwe ikibazo cy’igwingira ry’abana ahanini rikurikirana imibereho ye bikaba n’intandaro y’iterambere nk’ikibazo gikomereye umuryango Nyarwanda.

Ubugwingire si mu gihagararo gusa, kuko umwana utitaweho bikwiye akiri muto, adindira imikurire n’imitekerereze ikaguma ku kigero cyo hasi.

Umuyobozi w’Urugo mbonezamikurire mu Rwanda, Dogiteri Anita Asiimwe atanga ikiganiro yagize ati “Umwana akwiye kwitabwaho guhera agisamwa ndetse cyane kugera byibuze ku myaka itatu, kuko ari bwo ubwonko bw’umuntu bukura hafi mirongo itandatu ku ijana, bityo bikazamufasha no mu mikurire abasha kwifatira ibyemezo bizima.

Mu biranga kwita ku mikurire y’umwana harimo kumuganiriza guhera akiri mu nda, kumenya amarangamutima ye no kumutega amatwi ndetse no kumuha indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.”

Yagarutse kandi ku ngaruka zibaho igihe umwana atitaweho zirimo kwigunga, guhorana umunabi ndetse no kudafata neza ibyo yigishwa mu  ishuri ngo kuko hari igice cy’ubwonko kiba cyaradindiye mu mikurire.

Ibi bikururira ubukene umuryango n’igihugu muri rusange kuko ibyo umwana yagatanzweho yishyurirwa ishuri usanga byikuba uko akomeza kuritindamo ashaka ubumenyi.

Hafashwe ingamba zo kurandura icyi kibazo burundu

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buri mu bakabaye kw’isonga, mu kugira uruhare mu inozwa rya gahunda mbonezamikurire y’abana. Ibi ni ibyavuzwe na Minisitiri muri Minisiteri y’Uburinganire n’iteranbere ry’umuryango Nyirasafari Esperance.

Yagize ati “Hakwiye kongerwa imbaraga mu nzego z’ibanze mu rwego rw’ubukangurambaga, kuko ari ho gahunda zibanda ku mbonezamikurire y’umwana nk’umugoroba w’ababyeyi n’igikoni cy’umudugudu zibera.”

Bosenibamwe Aimé, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku bana b’inzererezi, na we yasabye ko hakongererwa imbaraga gahunda y’umugoroba w’ababyeyi. Ati “Ni hamwe mu ho abantu bahurira bagamije kurebera hamwe no gukemura ibibazo bigaragara mu miryango, bityo ikirebana n’imbonezamikurire y’abana nacyo cyakitaweho mu bihavugirwa. Bizafasha mu bukangurambaga nk’uko ibiganirwaho mu mugoroba w’ababyeyi bikurikiranwa n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo, buri wese aha arasabwa kwitabira kuko ari gahunda ireba umunyarwanda wese.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2015 bugaragaza ko  ikigero cy’ubugwingire mu Rwanda kiri kuri mirongo itatu n’umunani ku ijana, Akarere ka Nyabihu kakaba ari ko kiganjemo ubugwingire kuri mirongo itanu n’icyenda ku ijana, mu gihe mu Karere ka Kicukiro ari kuri cumi na karindwi ku ijana (ikigero cyo hasi). Intego ziriho ni uko mu mwaka wa 2024, umubare w’abana bagwingira uzaba waragabanutse kugera ku kigero cya cumi n’icyenda ku ijana.

Umubyeyi Nadine Evelyne

Dr. Anita Asiimwe, Umuyobozi w’Urugo mbonezamikurire mu Rwanda (Ifoto/Nadine Evelyne)
Abitabiriye inama yiga ku igwingira ry’abana (Ifoto/Nadine Evelyne)

 

 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*