Kigali: Mu irushanwa Chinese Ambassodor’s table tennis cup abana bato bigaragaje cyane

Mu bihembo byatanzwe mu irushanwa rya Table Tenis, abana bato batwaye ibirenga mirongo icyenda ku ijana (Ifoto/Raoul N.)

Irushanwa ry’iminsi ibiri mu mukino wa table tennis, ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize abana bari munsi y’imyaka 18 barigaragaje cyane batwara hafi mirongo icyenda ku ijana ku bihembo byatanzwe.

Chinese Ambassador’s table tennis cup ni irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa table tennis (RTTF) ku nkunga ya Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, iri rushanwa rikaba ryaratangiye tariki ya 30 Kamena 2018 risozwa ku 01 Nyakanga 2018.

Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa, Bwana RAO Hongwei, uhagarariye Ubushinwa mu Rwanda, yavuze ko Ubushinwa nk’igihugu gisanzwe kiri mu bya mbere mu gutera inkunga siporo by’umwihariko uyu mukino wa Table tennis, bishimiye kwifatanya n’u Rwanda mu kuzamura uyu mukino.

Yagize ati “twishimiye gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura table tennis. Ubushinwa nk’igihugu cya mbere mu gutera inkunga ibikorwa bya siporo, twizeye ko table tennis igiye gutera imbere mu Rwanda, ni na yo mpamvu nge n’abagenzi bange turi hano. Table tennis ni umukino mwiza abanyarwanda bakwiye kwitabira; iterambere ryayo muzarimbaze. ”

Ku myaka 15y’amavuko, Asifiwe Patience, umwana w’umukobwa watwaye igikombe mu batarengeje 15, yavuze ko ari ibyishimo kuri we kuba atwaye igikombe muri table tennis anashimira RTTF yateguye iri rushanwa.

Ati “Birumvikana ndishimye kuko ntwaye igikombe, ni intambwe ikomeye kuri nge muri table tennis. Ngiye gukora cyane kugira ngo n’ubutaha nzitware neza. Ndashimira Federasiyo yaduteguriye iri rushanwa.”

John Birungi, Perezida wa RTTF asanga iri rushanwa ari intangiriro nziza mu rugamba batangiye rwo gukundisha abanyarwanda  umukino wa Table Tennis bahereye mu bana bakiri mu mashuri.

Yagize ati “Irushanwa ryagenze neza, turabona ari intangiriro nziza yo mu gukundisha abanyarwanda uyu mukino. Turashima ibigo by’amashuri n’abana baje guhatana; uyu ni umusanzu ukomeye mu guteza imbere uyu mukino. Turashimira Ambasade y’Ubushinwa bakomeje kutua hafi mu kwita kuri table tennis.”

Iri rushanwa  ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zose ariko higanjemo abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye birimo G.S Rilima imaze kuba ubukombe muri uyu mukino. Usibye Asifiwe Patience, abandi nka Masengesho Patrick, Tumukunde Hervine na Niyonkuru Germain bagiye bitwara neza mu by’iciro byabo.

Raoul Nshungu

Mu bihembo byatanzwe mu irushanwa rya Table Tenis, abana bato batwaye ibirenga mirongo icyenda ku ijana (Ifoto/Raoul N.)
Abana bato bitwaye neza mu irushanwa rya Table Tenis (Ifoto/Raoul N.)
Bwana RAO Hongwei, uhagarariye Ubushinwa mu Rwanda (Ifoto/Raoul N,)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*