FPR Inkotanyi yemeje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite

Biro Politiki y'Umuryango FPR Inkotanyi yemeje urutonde rw'agateganyo rw'abakandida depite 70 (Ifoto/Igihe.com)

Panorama

Nk’uko tubikesha igihe.com, Umuryango FPR Inkotanyi wyatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite bazahagararira uyu muryango mu matora ateganyijwe muri Nzeri 2018, barimo 70 bawukomokamo, abandi 10 bakaba abo mu mitwe ya politiki yifatanyije na yo.

Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2018, iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wayo, ni yo yatangarijwemo urutonde rw’agateganyo rw’abakandida mu matora y’Abadepite.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, yagize ati “Urutonde mbagezaho ni urwavuye mu matora mwakoze mu rwego rw’akagari no ku rwego rw’akarere. Mwatwoherereje abantu 120 dutoranyamo 80 ariko kubera ko FPR itiharira urutonde tubagezaho rugizewe n’abantu 70, abandi icumi bakazava mu mitwe dufatanyije ari yo PDI, PSR, PPC, UDPR na PSP.”

Yavuze ko mu gutoranya aba bakandida nibura buri karere gafite umudepite, kandi hitawe ku buringanire.

Ikindi kandi ni uko bamwe mu bari basanzwe bahagarariye uyu muryango mu nteko iri gucyura igihe, bazaha umwanya abakiri bato.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’igihugu y’amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017. Ku wa 2 Nzeri 2018 amatora azakorwa ku Banyarwanda batuye muri Diaspora na ho abari imbere mu gihugu bazatora ku wa 3 Nzeri 2018. Ku itariki ya kane hakazaba amatora y’abahagariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga

Urutonde rw’abakandida bazahagararira FPR Inkotanyi

  1. Izabiriza Marie Mediatrice
  2. Bitunguramye Diogène
  3. Murumunawabo Cecile
  4. Rukumbura John
  5. Mukabagwiza Edda
  6. Niyitegeka Winifride
  7. Mpembyemungu Winifride
  8. Ndahiro Logan
  9. Mbakeshimana Chantal
  10. Mutesi Anita
  11. Rwaka Claver
  12. Habiyambere Jean Pierre Celestin
  13. Nyabyenda Damien
  14. Mukandera Iphigénie
  15. Kanyamashuri Janvier
  16. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc
  17. Uwiringiyimana Philbert
  18. Rwigamba Fidèle
  19. Mukobwa Justine
  20. Uwamariya Rutijanwa Pelagie
  21. Nyirabega Euthalie
  22. Uwanyirigira Marie Florence
  23. Uwamama Marie Claire
  24. Kabasinga Chantal
  25. Barikana Eugène
  26. Karemera Francis
  27. Muhongayire Christine
  28. Uwamariya Odette
  29. Yankurije Françoise
  30. Uwezeyimana Dina
  31. Bugingo Emmanuel
  32. Tengera Francisca
  33. Murebwayire Christine
  34. Manirarora Annonce
  35. Akimpaye Christine
  36. Senani Benoît
  37. Safari Bigumisa Theoneste
  38. Mukandekezi Petronille
  39. Karinijabo Barthélémy
  40. Mukandamage Thacienne
  41. Murara Jean Damascène
  42. Ruhakana Albert
  43. Murekatete Triphonie
  44. Karenzi Theoneste
  45. Munyaneza Omar
  46. Ndoriyobijya Emmanuel
  47. Karemera Emmanuel
  48. Uwimpaye Celestine
  49. Mukamwiza Elvanie
  50. Gafaranga Egide
  51. Nzeyimana Vedaste
  52. Bitega Épaphrodite
  53. Icyimanizanye Marie Chantal
  54. Murekatete Alphonsine
  55. Mujawayezu Leonie
  56. Uwimana Innocent
  57. Niyigaba Salvator
  58. Uwimana Innocent
  59. Mukasarasi Godelive
  60. Karerangabo Joseph
  61. Nyabyenda Emmanuel
  62. Mbarushimana Hamimu
  63. Mbanirema Jérôme
  64. Ndagijimana Célestin
  65. Mungakuzwe Yves
  66. Mutamba Jeanne
  67. Mukambanda Epiphanie
  68. Twiringiyimana Emmanuel
  69. Sebarinda Anastase
  70. Mukeshimana Gloriose
Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yemeje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite 70 (Ifoto/Igihe.com)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*