PL yatanze urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite 80

Hon Byabarumwanzi Francois ntari ku rutonde rwatangajwe na PL

Panorama

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), ryashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite, bazavamo abazarihagararira mu nteko ishinga amategeko. Urwo rutonde ruyobowe na Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amatageko, umutwe w’Abadepite.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri shyaka rigira riti “None ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, inama ya Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu / PL yateranye yemeza urutonde rw’abakandida mirongo inani (80) bazarihagararira mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2018, nkuko yabiherewe ububasha n’Inama y’igihugu y’Ishyaka yateranye taliki 10 Kamena 2018.”

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Urutonde rwemejwe, rwateguwe na komisiyo idasanzwe (ad hoc) kuri kandidatire zavuye mu turere twose tw’Igihugu nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza yemejwe n’Ishyaka.

Urutonde rwatangajwe ntirugaragaraho abadepite batatu ba PL (Byabarumwanzi Francois, Kalisa Evariste na Mukamurangwa Sebera Henriette) bari basanzwe mu nteko Ishinga Amategeko, mu badepite basanzwe 53.

Mu bindi byakozwe muri iyo nama ni uko Komite Nyobozi y’Ishyaka yemeje gahunda ya politiki izagenderaho mu myaka itanu ihura na manda y’abadepite (2018-2023).

Urutonde rw’abakandida rwemejwe ni uru rukurikira:

  1. MUKABALISA Donatille
  2. MUNYANGEYO Théogène
  3. Dr MBONIMANA Gamariel
  4. MUKAYIJORE Suzanne
  5. MUPENZI Georges
  6. Dr RUTEBUKA Balinda
  7. MUKAMUSONERA Marie Claire
  8. NZABONIMANA Serge Guillaume
  9. AKIMANIZANYE Virginie
  10. Dr RUTAGONYA Pierre Canisius
  11. NDAGIJIMANA Léodomir
  12. NYAMUGANZA Barnabe
  13. NKEJUMUZIMA Emmanuel
  14. KABAGENI Eugenie
  15. TUMUKUNDE Aimee Marie Ange
  16. MWUMVANEZA Emile
  17. MUKANKWAYA Olive
  18. NZEYIMANA Cléophas
  19. GUMUYIRE Joseph
  20. MUTIMUKEYE Nicole
  21. NIWEMUGENI Christine
  22. UMUGWANEZA Marie Solange
  23. NSHIMYUMUKIZA Jean Damascene
  24. BAKURIYEHE Donatille
  25. HARERLIMANA Theogene
  26. ZIHINJISHI Marie Chantal
  27. SHEMA Aimable
  28. MUHIRE Adrie
  29. MUTESI Jacqueline
  30. NDAGIJIMANA Eric
  31. MUKESHIMANA Mediatrice
  32. HARERIMANA SANO Théogène
  33. TWAGIRAYEZU Gilbert
  34. KAMPIRE Martine
  35. MUZARIREHE Elisabeth
  36. NSANGABANDI Erneste
  37. KABERA Paterne Regis
  38. DUSABIKIZA Félicien
  39. MWANAYIDI Marie Claire
  40. HAKIZIMANA Jean Marie Vianney
  41. UMWIZERWA Redempta
  42. SIBOMANA Aphrodis
  43. RUSAGARA Vedaste
  44. RUTIKANGA Sixbert
  45. KARANGWA Jean de Dieu
  46. UMULISA Marie Chantal
  47. FURAHA Jean Pierre
  48. NZARAMBA Vedaste
  49. HABAYO SINIBAGIWE Juvénal
  50. MUKAMINEGA Epiphanie
  51. NDABIRORA Jean Damascene
  52. NDAYAMBAJE Vincent
  53. NDAGIJIMANA Enock
  54. NZITONDA Médiatrice
  55. KABERUKA Vedaste
  56. RUTABA Jean Berchmas
  57. RUKUNDO Hermenegilde
  58. MUKAKAMARI Dancille
  59. KUBWIMANA René
  60. NDAGIWENIMANA Placide
  61. NDUNGUTSE Abdoulkarim
  62. IBYIMANIKORA Fidelie
  63. NSHIMIYUMUKIZA Zachée
  64. MUSABYIMANA Jean Bosco
  65. CYUBAHIRO Wellars
  66. TUMURERE UWURUKUNDO Vivine
  67. BARAHIRA MUKAZANA Fidela
  68. DUSABEYEZU Christine
  69. MUZIGIRWA Ferdinand
  70. NGARUKIYINTWARI Jean Baptiste
  71. UWIMANA Lucie
  72. UWANYIRIGIRA Clémentine
  73. SEBURO Jean de la Croix
  74. MUKABAZIGA Marie Chantal
  75. SIBOBUGINGO Jean Bosco
  76. MUKANTEZIMANA Soline
  77. RUKUNDO Kelvin Emmanuel
  78. KAYUMBA Jules Clément
  79. SEMINEGA KANYANGE Clarisse
  80. ABANABEZA Alice.

1 Comment on PL yatanze urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite 80

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*