Uko mwitwaye biragaragaza ubunyamwuga Polisi z’ibihugu byacu zigezeho _Minisitiri Busingye

Mu muhango wo gusoza icyiciro cya Gatandatu cy’amasomo yo ku rwego rwo hejuru y’ubuyobozi mu bya gipolisi, wahuriranye n’uwo guha impamyabushobozi abanyeshuri basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri rikuru rya Polisi, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yabwiye abapolisi basoje amasomo ko uko bayitwayemo ari igipimo cy’ubunyamwuga polisi z’ibihugu bakomokaho zigezeho.

Mu Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College -NPC) riri mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nyakanga habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya gatandatu cy’amasomo yo ku rwego rwo hejuru y’ubuyobozi mu bya gipolisi yahabwaga aba ofosiye bakuru ba Polisi z’ibihugu bitandukanye bagera kuri 27.

Muri aba 27 basoje aya masomo yo ku rwego rw’ubuyobozi mu bya gipolisi, harimo abofisiye bakuru 15 bo muri Polisi y’u Rwanda, 2 bo mu rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) n’abandi 10 baturutse mu bihugu byo muri Afurika.

Aba bose banahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gukumira amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro itangwa na Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’impamyabushobozi mu bigendanye n’imiyoborere (stratetic and Leadership) ku bufatanye n’ishuri rya Polisi y’u Bwongereza (United kingdom college of Policing).

Ibihugu bya Afurika aba bapolisi baturutsemo ni: Etiyopiya, Kenya, Namibiya, Sudani, Sudan y’Epfo, Uganda na Tanzaniya.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye wayoboye uyu muhango, yashimiye abo bapolisi umwete, ukwitanga n’umurava berekanye mu gihe cy’umwaka bamaze muri ayo masomo.

Yagize ati “Uko mwitwaye biragaragaza ubunyamwuga Polisi z’ibihugu byacu zigezeho,  isozwa ry’aya masomo ni intambwe Polisi y’u Rwanda iteye mu kubaka ubushobozi bwayo butuma isohoza inshingano zayo zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; haba mu gihugu, mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no hanze yako.”

Yakomeje avuga ati “Iterambere ry’Isi rijyana n’ubwiyongere bw’ibyaha. Inzego z’umutekano zigomba guhora zihugura kugira ngo zibashe kubikumira no kubirwanya kandi amahugurwa nk’aya ni cyo amaze. Nizeye ntashidikanaya ko abasoje amasomo uyu munsi bazashyira mu bikorwa ibyo bize.”

Minisitiri Busingye yavuze kandi ati “Amateka abanyarwanda banyuzemo mbere, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yayo, yatwigishije ko amahoro, umutekano, imiyoborere myiza, ubutabera n’amajyambere bidasigana.”

Yashimiye uko Leta y’u Rwanda ikomeje gutera inkunga Polisi y’u Rwanda mu kuyongerera ubushobozi, avuga ko amavugururwa y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ari gukorwa mu buryo bwitondewe hagamijwe kuzongerera ubushobozi kugirango zibashe kuba ku isonga mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano.

Uyu muhango kandi wari wanitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana, umwungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP-AP) Juvenal Marizamunda, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije Prof. Philip Cotton, abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano, ubutabera n’izindi nzego za Leta.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi ya Sudani y’Epfo Lt. Gen. Pui Yak Yel, bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda nk’uwa Etiyopiya na Tanzaniya na bamwe mu bagize imiryango y’aba ofisiye basoje amasomo yabo.

Umuhango wo gusoza amasomo y’aba ofisiye bakuru muri Polisi  wahuriranye n’uwo gushyikiriza abanyeshuri 148   basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri iri shuri ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.

Uyu muhango ukaba wayobowe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije Prof. Philip Cotton, aho 33 bahawe impamyabushobozi mu bijyanye n’igipolisi cy’umwuga, 43 bahawe impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko, 35 bahabwa impamyabushobozi mu ikoranabuhanga n’umutekano, naho 37 bahawe iyo mpamyabushobozi muri Siyansi yo gushakisha ibimenyetso.

Prof. Cotton yashimye inkunga z’imiryango y’abanyeshuri basoje amasomo yabo, iya Leta y’u Rwanda n’abaterankunga batandukanye kubera uko babafashije mu masomo yabo ndatse bagafasha na Kaminuza kugirango amasomo arangire neza.

Yavuze ati “Mwakoze neza kandi ibyishimo mufite uyu munsi murabikwiye. Uyu munsi hari urugendo musoje, ari nako mutangiye urundi rw’ingirakamaro kandi rwitezweho ibyiza mu buzima bwanyu bw’ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, yavuze ko aya masomo yo ku rwego rwo hejuru y’ ubuyobozi mu bya gipolisi, uyasoje aba afite n’ubummenyi mu gukumira amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro.

Kugeza ubu iri shuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze, rimaze kurangizamo aba ofisiye bakuru muri Polisi z’ibihugu bitandukanye by’Afurika bagera ku 175 kuva ryatangira gutanga inyigisho zo kuri uru rwego.

Panorama

Uyu muhango waranzwe n’akarasisi (Ifoto/RNP)
Abanyeshuri basoje amasomo mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Musanze (Ifoto/RNP)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*