Rwamagana: Abagore basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango

Abagore bahagarariye abandi mu makoperative atandukanye kurwego rw’Intara y’Iburasirazuba barasabwa gufata iya mbere bakarwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango, kuko ingaruka aribo zigeraho cyane.

Mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’igenga y’Abarayiki b’AbadivantisIte (INLAK), ishami rya Rwamagana, habereye amahugurwa y’umunsi umwe yaragamije kwigirahamwe uko amakoperative bahagarariye yarushaho gutanga umusaruro, gucunga neza umutungo w’abanyamuryango ndetse n’uruhare rw’umugore mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka,  yabwiye abagore bahagarariye abandi ko bo ubwabo ari bo bafite uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Yagize ati “Byakunze kugaragara ko akenshi abana n’abagore ari bo bahura n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango. Mukwiye gusobanurira  abo muhagarariye ko guhohoterwa ugaceceka ari ugutiza umurindi abagifite umuco wo guhohotera abo bashakanye.”

ACP Kayijuka akomeza avuga ko gutanga amakuru ku miryango igaragaramo ihohoterwa, ari imwe munzira yo kurirwanya.

Yagize ati “Mugihe hamenyekanye amakuru kw’ihohoterwa, uwahohotewe arafashwa kandi agakira ibikomere yatewe, na ho uwamuhohoteye agakurikiranwa n’amategeko. Uruhare rwa buri wese rukaba rukenewe, mutungira agatoki Polisi n’izindi nzego. Dukumire ihohoterwa ritaramunga umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.”

ACP Kayijuka asoza asaba abaturage kujya baganira ku ngaruka z’ihohoterwa haba kumuryango ndetse no kgihugu.

Yagize ati “Umugoroba w’ababyeyi nihamwe muhantu hahurira abagize umuryango mukwiye kujya mufata umwanya mukereka abaturage ko umuryango ubanye nabi udashobora kugira umutekano, mukanagira uruhare mu kunga imwe mu miryango muzi ibaye nabi.”

Dr. Semana Javan uyobora INLAK ishami rya Rwamagana, yabwiye abagore bahagarariye abandi mu makoperative atandukanye ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, ko  umuryango ubamo ihohoterwa udashobora gutera imbere.

Yagize ati “Umuryango utera imbere kuko abawugize bashyize hamwe bagakora, kandi bakumvikana. Mu gihe umwe mu bawugize ahohoterwa, abawugize barangwa no guhora bafitanye imanza zidashira, umwanya wo gukora ukaba muto bityo ubukungu bwabo bukadindira.”

Ihohoterwa rikorerwa mu muryango ni kimwe mubyaha bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu bityo kurirwanya bikaba bikwiye kuba ibya buri wese kuko umuryango ufatwa nk’umusingi igihugu cy’ubakiraho inzego zose.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*