Kacyiru: Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwibukijwe uruhare rufite mu kubaka Igihugu

Urubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro ry'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) mu mwiherero w'umunsi umwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda (Ifoto/RNP)

Urubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro ry’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ( RYVCP) rwasabwe kurushaho gukora nk’abikorera mu bikorwa bigamije  kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi  ni ibyagarutsweho  ku wa 26 Kanama 2018, mu mwiherero w’umunsi umwe wabereye ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda  ku Kacyiru, ugahuza urubyiruko rw’Abakorerabushake ijana na makumyabiri (120) bahagarariye abandi mu gihugu hose.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ni umwiherero witabiriwe n’Abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi, Minisitiri w’Umuco na siporo Uwacu Julienne, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CGP Emmanuel K. Gasana, n’umuyobozi mukuru w’itorero ry’Igihugu Hon. Bamporiki Edouard.

Afungura uyu mwiherero ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yashimiye uru  urubyiruko uko bitanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Yagize ati “Mukora byinshi ugereranyije n’amikoro mufite, ariko mwagaragaje ko amikoro yambere ari ubushake. Inzego zitandukanye zirabashimira uruhare mugira mu bikorwa byo kubaka Igihugu, haba mu gutanga amakuru agamije gukumira ibyaha, ndetse no gukora ibikorwa bigamije kunoza imibereho myiza y’abaturage.”

Minisitiri Kaboneka yakomeje asaba uru rubyiruko gushishikariza bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge, bakanagira uruhare mu kurwanya umwanda aho ugaragara mu gihugu hose.

Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi, yasabye uru rubyiruko ruhagarariye abandi gukomeza kugira ubushake bwo gukora.

Yagize ati “Mukwiye kurushaho gukora cyane kuko iyo udakora ubwonko burasaza, ni ngombwa ko mwigisha urubyiruko bagenzi banyu ibyo mukora, kuko ari bwo buryo bwiza bwo gusigasira ibyagezweho.”

Uwacu Julienne Minisitiri w’Umuco na Siporo, yasabye urubyiruko kwirinda ko umuco wacu wacuya.

Yagize ati “Umuco wacu ni wo utugira abanyarwanda. Mukwiye guharanira ko udacuya, muzirikana ku ndangagaciro zirimo gukunda Igihugu n’Abanyarwanda, gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda, ubupfura no gukunda  umurimo, mwubakira umuco ku bato kugira ngo udacika.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye urubyiruko uruhare rugira mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu gutangira amakuru ku gihe, bigafasha Polisi kuburizamo bimwe mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Ihuriro ry’Urubyiruko Nyarwanda rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya Ibyaha ryashinzwe mu mwaka wa 2013, ubu mu gihugu hose habarurwa abanyamuryango  bagera ku bihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250,000).

Panorama

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka mu mwihererko w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Ifoto/RNP)
Bamwe mu bagize Guverinoma bitabiriye umwiherero w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha batanga n’impanuro (Ifoto/RNP)
Nyuma y’umwiherero habayeho gusabana bacinya umudiho (Ifoto/RNP)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*