Kugira imyitwarire myiza nta gihombo kirimo _Brig. Gen. Bagabo

Abamugariye ku rugamba batuye i Nyarugunga bari mu biganiro na Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare -RDRC (Ifoto/Rene Anthere)

Imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bari abasirikare ituma byitirirwa abasezerewe mu gisirikare bose, nyamara kugira imyitwarire myiza ntawe byateye ibihombo.

Ibi ni ibyagarutsweho na Brig, Gen. Peter John Bagabo, Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, mu biganiro byibanze ku myitwarire yagiranye n’abamugariye ku rugamba batuye i Nyarugunga. Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Kanama 2018, mu nzu mberebyombi yubakiwe abamugariye ku rugamba, batuye muri uwo mudugudu.

Gen. Bagabo yasabye abamugariye ku rugamba kumenya kugenzura imyitwarire yabo birinda gukora amakosa, kuko abazajya bitwaza ubumuga bafite bagakora amakosa bazajya babihanirwa hakurikijwe amategeko.

Agira ati “Abazajya bakora amakosa, bamwe bitwaje ubumuga bafite, n’ubwo bavuye mu gisirikare bazajya bafatwa n’inzego zishinzwe gufata abasirikare bakoze amakosa.”

Gen. Bagabo yakomeje ababwira ko buri kwezi hazajya hasohoka raporo ivuye kwa muganga igaragaza abafite ibibazo byo mu mutwe kugira ngo hamenyekane uko bakwiye gufatwa.

Abasaba guharanira kuba inyangamugayo, kandi bakarwanira ko abana babo batishora mu biyobyabwenge. Agira ati “Kugira imyitwarire myiza nta gihombo kirimo. Abitwara nabi bibagiraho ingaruka, kuko nimwitwara nabi nimwe bizagaruka. Mukore ibitabashyira mu kaga, muharanire kurwanya ikibi.

Yabasabye kuba abafatanyabikorwa ba Leta, batanga amakuru ku ho bazi bacuruza ibiyobyabwenge n’abitwara nabi, abacuruza cyane cyane abibumbiye muri Koperative, kwirinda gushyira inzoga zitemewe mu bucuruzi bwabo.

Ndekezi John, Umukuru w’umudugudu w’abamugariye ku rugamba batuye i Nyarugunga, yijeje Brig. Gen. Bagabo ko bagiye gushyiraho akabo bagacyahana hagati yabo kandi bakirinda ibibashyira mu ngorane. Ati “Turahanira kwiteza imbere kandi tubemereye ko tugomba kwirinda kwishyira mu bintu bidutesha umwanya, bikadukura mu murongo wa Leta.”

Brig. Gen. Peter John Bagabo, yababwiye ko mu rwego rwo gukurikirana ibyaha hazaba ubufatanye n’izindi nzego harimo Urwego rw’Inkeragutabara, Ubugenzacyaha, inzego z’ibanze n’iz’ubutabera bose bakazafatanya na Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Yabasabye kandi kujya bakurikirana amakuru bakamenya amakuru y’igihugu, bakareka gukurikira ibihuha.

Rene Anthere

Brig. Gen. Peter John Bagabo, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Ifoto/Rene Anthere)
Abamugariye ku rugamba batuye i Nyarugunga bitabiriye ibiganiro (Ifoto/Rene Anthere)
Ndekezi John, Umukuru w’umudugudu w’abamugariye ku rugamba batuye i Nyarugunga (Ifoto/Rene Anthere)
Brig. Gen. Peter John Bagabo ari kumwe n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare; n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu biganiro n’abamugariye ku rugamba (Ifoto/Rene Anthere)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*