Bugesera: PL yabemereye amazi meza no gukemura ikibazo cy’imiturire

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu PL ryemereye abatuye mu karere ka Bugesera ko nibaritora bazakemura ikibazo cy’amazi yabaye ingume hamwe n’iki miturire.

Ku wa gatatu ubwo PL yajyaga kwiyamamaza mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, Hon. Mukabalisa Donatila umuyobozi wa PL akaba na nimero ya mbere ku rutonde rw’abakandida Depite b’iri shyaka, yavuze ko PL izi neza ibibazo abatuye aka karere bahura nabyo, ariyo mpamvu basaba amajwi ubundi n’abo bakazabavuganira .

Yagize ati “turabizi ibyo mukeneye muri Bugesera niyo mpamvu icyo musabwa cyonyine ni ugutera igikumwe ku nyenyeri eshatu mugatora PL ubundi namwe tukabavuganira kuko gutuma PL ni nko kwigererayo. ”

Yakomeje avuga kuri bimwe mu by’ingenzi PL iteganyirije akarere ka Bugesera  birimo amazi meza no kunoza imiturire

Ati “tuzi ko hano mu Bugesera hari ikibazo ki ngutu cy’amazi nubwo hari ibyakozwe ariko ntitwari twageza ku rugero rushimishije. Hari umushinga wa Nyabarongo uzaha amazi abo mu bice bya Ntarama hamwe n’indi miyoboro izubakwa nitugera mu nteko muri kwa kugena ingengo y’imari tuzakitaho kugira ngo abanyabugesera babone amazi meza.”

Yakomeje agira ati “Bugesera kimwe n’utundi turere tw’u Rwanda dutunzwe n’ubuhinzi, ni yo mpamvu tuzaharanira kunoza ikintu k’imiturire, kugira ngo idakomeza gufata ahantu hahingwa hari hatunze abaturage.”

Yashimiye abanyabugesera anababwira ko afitiye ikizere ko bazatora PL mu rwego rwo ku mushyigikira nk’umukobwa wabo dore ko avuka muri aka karere.

Iri shyaka rihagarariwe n’abakandida 80, aribo bahatana mu myanya 53 y’abadepite rusange. Mu matora y’abadepite ateganyijwe ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda baba mu mahanga hamwe n’icyiciro cy’abafite ubumuga, na ho tariki 3 Nzeri 2018 ku bari imbere mu gihugu. Ku wa 4 Nzeri 2018 hazaba amatora y’abahagarariye abagore n’urubyiruko.

Raoul Nshungu

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*