Musanze: Abaturage baravuga ibigwi FPR Inkotanyi bakanasaba ko imihanda y’Umujyi yose yakorwa neza

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR ari benshi (Ifoto/Rene Anthere)

Abaturage bo mu karere ka Musanze, cyane cyane abatuye mu murenge wa Muhoza, baravuga imyato FPR Inkotanyi kuba yarabakuye mu buzima bubi ubu bakaba bamerewe neza ariko kandi bakifuza ko imihanda yose yo mu mujyi wa Musanze yashyirwamo kaburimbo kandi ikanacanirwa.

Ibi babitangaje ku wa 31 Kanama 2018 mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi n’imindi mitwe ya Politiki bifatanyije. Icyo gikorwa cyabereye muri Sitade Ubworoherane, kitabirwa n’abanyamuryango benshi ba FPR Inkotanyi barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney.

Mu buhamya butandukanye, bavuga ko ubu bageze heza mu gihe batangiriye ku tuntu duke cyane. Sinzakira Sulaiman ni umuturage wo mu murenge wa Muhoza. Mu buhamya bwe avuga ko yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe yitwa umuhanya, ariko ubu ageze mu cyiciro cya gatatu umutungo we ukaba ubarirwa muri miliyoni zisaga cumi n’ebyiri.

Agira ati “Ibyiciro by’ubudehe bitangira nari mu cyiciro cy’abahanya. Nahawe inkunga y’ingoboka y’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu. Natangiye ubucuruzi bw’amatungo ubu umutungo wanjye usaga miliyoni cumi n’ebyiri. Nize gusoma, kwandika no kubara, ubu ndi mu nteko y’abunzi.”

Mukamuganga Selaphine ni umuturage wo mu mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze. Avuga ko yabaga mu bucuruzi bwo mu muhanda ariko ubu hari aho ageze yiteza imbere.

Agira ati “Niberaga mu muhanda ncuruza agataro. Baratwegeranyije dukora koperative, baduha inkunga ya miliyoni esheshatu. Bampayemo ibihumbi makumyabiri ntangira ubucuruzi bw’imbuto. Ubu nashoboye kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice yakomotse ku mafaranga ijana twatangaga mu kimina buri munsi.”

Nyirabahizi Zakia, utuye mu kagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza. Acururiza mu isoko rya kijyambere rya Musanze. Avuga ko hari byinshi yagezeho birimo kuba abayisilamukazi barahawe ijambo kandi na we ubwe akaba ari mu nama njyanama y’umurenge wa Muhoza.

Agira ati “mbere nari hasi cyane, nisunze banki nkorana na bagenzi banjye muri koperative ubu nkaba ndi umucuruzi ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho ncuruza ibitenge. Natangiye mpabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu none ubu ngeze ku rwego rwo gufata inguzanyo isaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.”

Nyirabahizi avuga ko icyo bakeneye cyane mu mujyi wabo ubu urimo amazi n’amahoteli ariko hakenewe ko imihanda yose ishyirwamo kaburimbo kandi gacanirwa ndetse n’abaturage bose bakagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Umuybozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, avuga ko ibikorwa bya FPR mu karere ka Musanze byivugira birimo isoko rya Kijyambere ryubatse mu mujyi, amahoteli yavuye kuri abiri ubu akaba asaga mirongo itatu n’atanu, hubatswe imihanda ya kaburimbo iriho n’amatara kandi hari byinshi biteguye gukora biha akazi urubyiruko.

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney watanze ubutumwa bw’Umuryango FPR Inkotanyi yibukije urubyiruko ko imbaraga zabo ari zo bizeye kandi gahunda nyinshi ari bo ziteganyirizwa zirimo ibikorwaremezo bitanga akazi kenshi.

Mpambyemungu Winiflida wigeze kuyobora akarere ka Musanze, yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi mu karere yabereye umuyobozi, asaba abaturage gutora FPR Inkotanyi kuko ntawe itakoreye ibitangaza.

Rene Anthere Rwanyange

Nyirabahizi Zakia Umucuruzi mu isoko rya kijyambere rya Musanze (Ifoto/Rene Anthere)

Mukamuganga Selaphine wahoze mu muhanda acuruza ku gataro ubu amaze kwiteza imbere (Ifoto/Rene Anthere)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*