Rtd CSP Hubert Gashagaza yiciwe mu modoka ye

CSP Hubert Gashagaza wari mu kiruhuko cy’izabukuru, muri iki gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2018, hasakaye inkuru ko yitabye Imana bivugwa ko yishwe, umurambo we ukaba wasanzwe mu modoka ye i Ndera mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Modeste Mbabazi umuvugizi w’ibiro bishinzwe iperereza ku byaha (RIB) yatangarije RwandaToday ko yiciwe mu modoka ye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo bikozwe n’abantu bataramenyakana.

Amakuru yatanzwe n’ikinyamakuru Ukwezi yemeza ko yishwe mu rukerera, umurambo we ukaba wabonywe mu modoka aho bikekwa ko yaba yishwe anizwe n’abantu bataramenyekana.

Iyamuremye François, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, yabwiye icyo kinyamakuru ko umurambo wa Hubert Gashagaza wabonywe mu modoka bivugwa ko ari iya nyakwigendera, bikaba bikekwa ko yaba yishwe anizwe kuko nta gikomere umurambo wari ufite, gusa ngo icyamwishe cyakwemezwa hamaze gukorwa ibizamini bya muganga.

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke, avuga ko CSP Hubert Gashagaza yiciwe muri metero ijana (100m) uvuye mu muhanda wa kabirimbo ugana i Ndera mu gahanda gakata ibumoso uvuye aho bita mu byapa. Ni mu murenge wa Ndera Akagari ka Kibenga, Umudugudu wa Runyonza.

Iki kinyamakuru kivuga ko nta bindi bimenyetso bigihari uretse ibirahure by’imodoka byamenetse, bigaragaza ko hashobora kuba hakoreshejwe imbaraga mu kumugeraho ari mu modoka.

Umwe mu baturage ba hano yabwiye Umuseke ko umugabo bishe yari yambaye ishati itukura, ko babibonye mu gitondo, bakemeza ko byanze bikunze yishwe nijoro.

CSP Gashagaza yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru n’Iteka rya Perezida N° 42/01 ryo ku wa 17/02/2017 rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba Komiseri, ba Ofisiye Bakuru na ba Ofisiye Bato ba Polisi y’u Rwanda.

CSP Hubert Gashagaza yakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda irimo no kuba umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, umwanya yanamazeho igihe. Yakoze kandi mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha, ari na yo mirimo yakoze mu gihe yari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique.

Yari atuye mu kagari ka Rukiri I mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo. Yari yubatse,  asize abana batanu, umukuru yiga muri Kaminuza umuto yiga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*