
Mu mpera z’icyumweru gishize Tariki ya 6 Ukwakira 2018, kuri Sitade Amahoro habeye amarushanwa ya Taekondo mu byiciro bitandukanye. Muri ayo marushanwa ikipe ya Polisi y’u Rwanda yabashije kwegukana imidari 6 harimo umwe wa zahabu.
Ni irushanwa ngaruka mwaka ryo guhatanira igikombe gitegurwa n’ambasade y’Igihugu cya Koreya y’Epfo mu Rwanda.
Mu kiciro cy’abakuru, Kayitare Benon ni we wegukanye umudari wa zahabu, aba ari na we mukinnyi wahize abandi muri iryo rushanwa, Most Valuable Player (MVP). Kayitare yegukanye igikombe anahabwa tike y’indege yo kuzajya gutembera i Dubai.
Mu bandi bitwaye neza bagahabwa imidari mu ikipe ya Taekondo ya Polisi y’u Rwanda harimo Vuguziga Noel wahawe umudari wa silver, mu bakina ari bane bane, PC Cyiza Angelique, Tuyisenge Badur, Kwibuka Emmanuel na Nizeyimana Suvior buri umwe yatsindiye umudari wa Bronze.
Uku kwitwara neza ku ikipe ya Polisi mu mukino wa Taekondo byatumye u Rwanda ruba urwa mbere ku rutonde rw’ibindi bihugu byari byitabiriye iri rushanwa.
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu birindwi (7) byigajemo ibyo mu karere k’ibiyaga bigari, ryahuje abakinnyi b’imikino ngorora mubiri bagera kuri 300.
Abakinnyi babiri (2) bitwaye neza kurusha abandi bahembwa ibikombe, imidari ndetse na tike y’indege yo kujya gutembera i Dubai .
Umuyobozi w’ishami rishinzwe siporo muri Polisi y’u Rwanda Inspector of Police (IP) Clothilde Uwamariya, avuga ko umukino wa Taekondo ari umwe mu mikino Polisi y’u Rwanda yiyemeje ko utera imbere mu gihugu kuko ari kimwe mu bituma abaturage bashobora gusabana na Polisi.
Yagize ati: “Uretse kuba umukino wa Taekondo ari umwe mu mikino ituma abapolisi barangwa n’imyitwarire myiza, Polisi y’u Rwanda yiyimeje kuwuteza imbere, kuko utuma abaturage babasha gusabana n’urwego rwa Polisi; bagafatanya mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha.”
Umukino wa Taekondo nta gihe kinini umaze utangijwe muri Polisi y’u Rwanda kuko wafunguwe ku mugaragaro muri Mata 2018, ukaba ari umwe mu mikino itanu ibarizwa muri Polisi y’u Rwanda, nyuma y’ikipe y’umupira w’amaguru ikina mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’ u Rwanda, ikipe ya Karate, ikipe ya Handball ndetse n’abasiganwa ku maguru.
Panorama
Leave a Reply