Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Nzibana Gaspard rusaba guhindura amazina

Uwitwa NZIBANA Gaspard mwene MVUGEBARIJYANE Donath  na UKIZEBARAZA Xaverine utuye mu mudugudu wa Gasoyo, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba.

Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe NZIBANA Gaspard agasimbuza izina NZIBANA, izina NISHIMWE akitwa NISHIMWE Gaspard mu irangamimerere.

Impamvu atanga ni uko izina NZIBANA ari izina ry’irigenurano, rikaba rifite igisobanuro kibi yiswe n’ababyeyi be bagenura inzangano zari hagati y’abagize umuryango wabo.

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gusimbuza izina NZIBANA izina NISHIMWE Gaspard mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*