Burera: Polisi yafashe imifuka 35 y’inzoga zitemewe zizwi nka Blue Sky

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi mu karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika yakoze ibikorwa byo gushakisha abacuruza ibiyobyabwenge hafatirwamo imifuka 35 y’inzoga zitemewe zizwi nka Blue Sky.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana avuga ko ibi biyobyabwenge byafatiwe mu kagari ka Kamanyana,  mu murenge wa Cyanika,  mu mpera z’icyumweru gishize, ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abacuruza ibiyobyabwenge bazwi nk’abarembetsi bari bambukanye inzoga zitemewe, bikanze abaturage bari ku irondo mu kagari ka Kamanyana  bariruka.”

CIP Rugigana akomeza avuga ko aba baturage bahise bitabaza Polisi, ikorera kuri Sitasiyo ya Cyanika,  mu kuhagera yahise ibakurikira ndetse hafatwa imifuka 35 ya blue sky.

CIP Rugigana akomeza asaba abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko bitera uwabikoresheje kwishora mubyaha

Yagize ati “Ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano biri ku isonga  mubihungabanya umutekano kuko bitera ubikoresha kwishora mubyaha bitandukanye birimo urugomo, amakimbirane yo mungo ndetse n’ihohoterwa, inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye kubirwanya hagamijwe kubungabunga umutekano no kurengera ubuzima bw’abaturage.”

CIP Rugigana yaboneyeho gushimira abaturage uruhare bakomeje kugira mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku babicuruza bazwi nk’abarembetsi.

CIP Rugigana asoza asaba abaturage kurushaho kuba maso bakarwanya abakomeje kwinjiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu gihugu.

Yagize ati “Agace dutuyemo gafatwa nkinzira y’injiza ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe mu gihugu bituruka mu bihugu by’abaturanyi uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kurwanya ibiyobyabwenge atangira amakuru ku gihe.”

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*