Twiteguye guhangana na Ebola iramutse ije mu Rwanda _Dr Zuberi Muvunyi

Dr Zuberi Muvunyi, Umuyobozi Mukuru wa Serivisi z’ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima (Ifoto/Nonaha.com)

“Twateguye kandi twahuguye abantu bashoboka (Rapid Response Team) barimo abaganga, abapolisi, abatabazi, abajyanama b’ubuzima, inzego z’ibanze n’abandi, cyane cyane mu turere twegereye ibice bivugwamo Ebola, ku buryo twiteguye guhangana na yo iramutse ije mu Rwanda.”

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Dr Zuberi Muvunyi, Umuyobozi Mukuru wa Serivisi z’ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima, asubiza ikibazo yari abajijwe uko u Rwanda rwakwitwara haramutse habonetsemo ibimenyetso bya Ebola. Hari mu biganiro byateguwe n’Umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS), byahuje abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanditsi bakuru na Minisiteri y’ubuzima, ku wa 30 Ukwakira 2018.

Dr Muvunyi yakomeje avuga ko uretse kuba barateguye itsinda ryamaze guhugurwa, hanashyizweho ubuhuzabikorwa bukorera muri Minisiteri y’ubuzima (Public Health Emergence Centre).

Agira ati “Nubwo twiteguye bihagije, kandi hakaba hari serivisi zikurikirana abinjira mu gihugu haba ku mupaka ndetse no ku kibuga cy’indege kandi buri munsi. Abo dusanze bafite umuriro turabakurikirana ariko nta muntu n’umwe uragaragaraho icyorezo cya Ebola mu Rwanda.”

Akomeza agira ati “Igihugu gifite ubushobozi bwo gusuzuma Ebola, dukoresheje laboratwari y’igihugu. Twiteguye guhangana na yo iramutse ije.”

Ebola ni agakoko gashobora kwandurira mu maraso cyangwa amatembabuzi ava mu mubiri w’inyamaswa yanduye (akenshi kaboneka mu nkende cyangwa mu ducurama). Aka gakoko gakwirakwiza n’umwuka; iyo umuntu amaze kwandura atangira kuyikwirakwiza mu bandi bantu.

Nk’uko urubuga rwa murandasi Wikipedia rubigaragaza, izina Ebola rikomoka ku mugezi wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu 1976. Muri uwo mwaka, ariko nyuma gato, yagaragaye no muri Sudani.

Mu mwaka wa 2014, icyorezo cya Ebola cyagaragaye ku gipimo cyo hejuru muri Guinea, Sierra Leone na Liberia.

Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF: Medecin Sans Frontiere) uvuga ko Ebola ari cyo cyorezo gitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi. MSF ifata Ebola nk’indwara yandura cyane, kuko ishobora kwica 90 ku ijana by’abayanduye. Iteza ihungabana n’ubwoba muri rubanda kandi uwo ifashe apfa avirirana amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Nk’uko byasobanuwe na Dr. Zuberi Muvunyi, iyo Ebola yamaze gufata umuntu, hari ibimenyetso bihita bigaragara; nko guhinda umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo kubabara umutwe no mu muhogo. Ibi bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri kugeza ku minsi 21 nyuma y’ubwandu.

Ibi bimenyetso bikurikirwa no kuruka, guhitwa, kwangirika kw’impyiko n’umwijima rimwe na rimwe kuva amaraso imbere no hanze y’umubiri.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima ku Isi (WHO/OMS), uvuga ko ibi bimenyetso umuntu ashobora kubanza kubyitiranya n’iby’izindi ndwara nka Malaria, Tifoyide cyangwa Mugiga.

OMS ivuga kandi ko uducurama ari two dusakaza Ebola mu zindi nyamaswa muri Afurika. Abantu bandura Ebola igihe bahuye n’amatembabuzi, amacandwe, ibimwira, amaraso, amazirantoki, ibirutsi n’ibindi bashobora guhura na byo n’umurwayi wa Ebola, cyangwa inyamaswa yanduye iki cyorezo.

Mu Rwanda ubu hamaze iminsi hatangijwe uburyo budasanzwe bwo gupima abinjira ku kibuga cy’indege i Kanombe n’ahandi ku nkiko z’u Rwanda. Minisiteri y’ubuzima iherutse gukora umukoro-ngiro mu kigo nderabuzima cya Rugerero mu karere ka Rubavu, uko hakorwa ubutabazi hagize umuntu ugaragaraho ubwandu bwa Ebola.

Icyo kigo nderabuzima kimaze gushyirwamo ibyangombwa byose bikenewe ariko kandi hakaba n’ibindi byateguwe birimo Nyarushishi na Gatsata.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa abanyarwanda ko mu gihe hari uwabona umuntu ugaragaje bimwe mu bimyetso byavuzwe haraguru ashobora kwitabaza abajyanama b’ubuzima, ibigo Ndererabuzima, Ibitaro by’Uturere cyangwa Nimero ya Ministeri y’Ubuzima ku buntu 114.

Rwanyange Rene Anthere

Itsinda rishinzwe guhangana na Ebola riri mu mukoro-ngiro mu kigo nderabuzima cya Rugerero ku wa 29/10/2018 (Ifoto/Nonaha.com)
Itsinda rishinzwe guhangana na Ebola riri mu mukoro-ngiro mu kigo nderabuzima cya Rugerero ku wa 29/10/2018 (Ifoto/Nonaha.com)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*