Insigamigani: Si we Kamara

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu  wangiriye gukora icyo  abandi  bazashobora; ni bwo bagira, bati “si we kamara, nimumwihorere  abandi bazarukemura!” Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi  wa Kamara; mu ipfa ry’Ibisumizi bya Ruganzu, ahasanga umwaka wa 1500.

Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli nyine; yari umugaragu wa Muvunyi wa Karema [akaremajwe n’ibyuma mujya mwumva wari intwari mu Bisumizi]. Yabyirukanye na byo; ibitero Ruganzu yateje byose, na we yabitayemo, yari intwari nka ba shebuja.

Nuko ku gitero cya nyuma cya Ruganzu cyo mu Masaho wa Rubengera ari cyo yaguyemo yishwe na Bitibibisi, umurambo we Ibisumizi birawuheka; bakagenda, babwira rubanda yuko Ruganzu aberanye {arwaye}. Ntibababwire ko yatanze, bamujyan iwe ku Mwugarilo [Kigeme ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyamagabe].

Bamutungukanye ku munyanzoga weRusenge, na we bamubwira ko Ruganzu arwaye. Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi, abwira Rusenge ko Ruganzu yatanze.

Rusenge yumvise ko shebuja yapfuye agwa mu kantu  biramubabaza cyane; aca munsi y’urugo, hakaba igiti cy’umuvumu, akimanikamo arapfa. Ibisumizi bigumya kumutegereza baramubura. Bamwe bararyama abandi basigara baraririye umurambo wa Ruganzu. Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse. Bamaze kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyanzu bawujyana i Butanga  mpundu  bawutabazayo [barawuhaamba].

Bamaze kuwutaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi. Mu gitondo bafashamo, bataha mu Ruhango  rwa Mutakara na Nyamagana, bukeye bahava ku gasusuruko. Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhashya  na Mara mu Busanza. Bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n’ingemu kwa Ruganzu babagemuriye. Baricara baranywa.

Bamaze gusinda havamo umwe. Ati “Kuki?” Ati “kuko twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato, akaduhaka,akaduha inka n’imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we wamwiyahuriye tugasigara” ubwo bose batera hejuru bati “Koko Rusenge akaturusha ubugabo.”

Nuko bamaze kubyiyinjizamo bajya inama y’uko babigenza, bati “Nimwicemo amatsinda  abiri, rimwe rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange, maze tujye duhurira muri iki gikombe turyane twicane dushire. Inama barayinoza.

Banywa za nzoga ihutihuti, zimaze gushira, barambara, bararwana. Bageze bageze hagati  bagahagarara, itsinda  rimaze gushira, gushogosha rikivanga n’irisigayemo benshi, bakongera  bakitoranya  bakarwana, bityo bityo, ku ndunduro, abarimo Muvunyi na Kamara bamara abo bahangikanye; hasigara icyo gice barimo.

Nabwo bongera kwicamo ibindi bice bibiri. Nanone ikirimo  Muvunyi na Kamara kimara ikindi. Bongera kwicamo kabiri. Birongera biba kwa kundi. Naneho  hasigara Muvunyi na Kamara  bombi basa. Muvunyi  abwira Kamara, ati “ubu ngiye  kwiyahura maze unsonge, nurangiza  utahe ujye kutubika.” Ubwo ariyahura. Kamara abonye shebuja  yiyahuye amaze no kumusonga, yanga kugenda asize intumbi za ba shebuja zandagaye aho; asanga birimo ububwa.

Nuko akoranya intumbi zose azihamba mu myobo y’inyaga yari aho amaze kuzihamba na we ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa b’insigarizi kumusonga. Uwo mutwa na we amaze gusonga Kamara ariyahura. Ibisumizi bishira bityo. Ruganzu abikwa n’indorerezi zaje zigemuye.

Kuva  ubwo rero, uwo murimo w’ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu Rwanda; babona muntu wangiriye gukora ikintu bati “Nakireke si we kamara”. Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye ibisumizi, akabimara mu myobo. Kuba kamara = Gusumbya abandi akamaro mu bushobozi.

Twifashishije igitabo cy’Ibirari by’insigamigani, icyapwa rya mbere.

Byakusanyijwe na Munezero Jeanne d’Arc

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*