Abafite ubumuga bukomatanyije biteze ubuvugizi ku bibazo bafite binyuze mu Ihuriro ryabo

Bamba Furaha JMV watoreye kuyobora ihuriro ry’imiryango irengera abafite ubumuga bukomatanyije (ROPDB)

Ku wa 7 Ugushyingo 2018 i Kigali, abagize imiryango irengera abafite ubumuga bukomatanyije bashyizeho Ihuriro banatorera Bamba Furaha JMV kuba umuyobozi waryo. Akimara gutorwa yavuze ko agiye gukora ubuvugizi abafite ubumuga bufatanyije bakava mu bwigunge na bo bakisanga muri sosiyete kimwe n’abandi.

Bamba Furaha  JMV watoreye kuyobora ihuriro ry’imiryango irengera abafite ubumuga bukomatanyije (ROPDB), yavutse atumva ariko nyuma yaje kurwara ari na ho haviriyemo kugira ubumuga bwo kutavuga no kutabona.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko abafite ubumuga bukomatanyije bafite ibibazo byinshi bibugarije. Yagize ati “nk’uko mubibona, abenshi bafite ubumuga bukomatanyije bafite ikibazo cy’ubukene  ari byo natwe twese turimo; bityo rero bantoye kugira ngo nzashobore kubavuganira, ibyo bibazo bituvemo.”

Akomeza avuga ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bahura n’ibibzo byinshi birimo kutabona akazi, kwigunga kuko ntakindi kintu bakora mu rugo. Agira ati “mu byatumye bantora kandi nanjye nkabyemera, ni ukugira ngo tujye twihuriza hamwe tuganire ku bibazo byacu, tubashe no kureba ko byabonerwa igisubizo,  kandi tubashe gukorera hamwe twunge ubumwe, tugire icyo tugeraho.”

Avuga uko kunga ubumwe aribyo bizabakura mu bwigunge  kuko abafite ubumuga bukomatanyije batabona uko bahura bikaba ari kimwe mu bituma ntacyo bageraho. Ibyo bibazanira ubukene ariko bifuza kumenya aho babarizwa kugira ngo babafashe kutiheba kandi n’imiryango yabo ibashe kubafasha no kubitaho.

Dusabeyezu Jeannette  afite umwana ufite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona. Agaragaza ikibazo cy’uko usanga babagora bakababuza kugira icyo bakora kubera ko bagomba kubaba hafi kuko nta muntu babona babasigira kubera ko baba bakiri bato. Akomeza avuga ko no kubaganiriza bitoroshye kuko batabona uko babacira  amarenga kuko abobana baba batarayamenya.

Ikindi ni uko batabasha no kujya kwiga, bikaba ikibazo gikomeye bakeneye ko haboneza amashuri abitaho na bo bakiga kugira ngo baziteze imbere. Agira ati “kujya mu ihuriro nk’iri ni byiza kuko ntekereza ko bizadufashiriza abana kandi no kuba agera aho abandi bari mbona ko ari byiza, kuko hari igihe mba nihebye nahura n’abafite ubumuga bukomeye kurenza umwana wanjye bigatuma nkomera, nkagira imbaraga murinjye  kandi nkumva ngiye  kuganiriza n’abandi bataririmo, bakabasha kurizamo. Gusa  usanga abaturanyi benshi baba batabyumva ugasanga hari abaha akato umwana ufite ubumuga bukomatanyije, ariko mbona abandi bana babatoje kumva ko bagomba kumubonamo umwana nka bo byafasha cyane.”

Munyaneza Vincent na we afite umwana ufite ubumuga bukomatanyije. Avuga ko akimara kumubyara yagiraga ipfunwe igihe yabaga ari mu baturanyi kuko yumvaga uwo mwana ntacyo amaze, ariko yageze aho arabyakira yumva ko ari umwana nk’abandi n’ubwo sosiyete itabyumva kimwe.

Agira ati “muri sosiyete bakomeza kukwereka ko ukwiye kumureka kuko bavuga ko ari ukubera amadayimoni cyangwa za karande z’iwanyu. Hari uwo usanga yaramubyaye, agakora uko ashoboye ngo apfe kubera amagambo y’abandi.  Uyu muryango turabona tuzawungukiramo byinshi bizatuma tuva mu bwigunge. Nagira abandi inama yo kubitaho bakabarera kuko na bo ari abana nk’abandi.”

Iragena Fabrice afite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutabona no kutavuga, abumaranye imyaka 18, ubu afite imyaka 26 y’amavuko. Avuga ko ubumuga afite yabugize nyuma butewe no kurwara.  Avuga ko kuba hagiyeho ihuriro bizabafasha kuko ubundi babaga mu byaro ntibabone uko biga ururimi rw’amarenga rubafasha mu itumanaho. Avuga ko mu cyaro bahezwa hari n’abadatinyuka kubegera batinya ko ngo bashobora kubanduza, ibyo bigatuma na bo ubwabo biheba bumva ko Atari abantu nk’abandi.

Ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga bukomatanyije rifite intego zo gufasha, kurinda  no guteza imbere abafite ubumuga bukomatanyije. Kubafasha kwishyira hamwe no guharanira uburenganzira bwabo no kwiteza imbere muri rusange ku miryango y’abafite ubumuga no kwikura mu bwigunge.

Ibikorwa ubu ni ukwigisha abantu bafite ubumuga ku buryo bajya bavugana n’abandi ku buryo buboroheye, kugerageza kumenyekanisha ururimi rw’amarenga yo mu biganza kuko bifasha abafite ubumuga bwo kutabona ntibanavuge kandi bifuza ko abana bakiri bato n’urubyiruko babasha kujya kwiga kugira ngo bibafashe kubana n’abandi no kuvugana na bo bakagira n’icyo bakora.

Hakenewe kumenya imibare y’abafite ubumuga bukomatanyije  mu Rwanda kuko bituma bakurikiranwa ndetse n’aho batuye mu miryango yabo bibafasha no kumenya uburyo bafashemo.

Umuryango kandi ukorera ubuvugizi abafite ubwo bumuga no kubarinda ihohoterwa kandi bakirinda kubaheza mu bikorwa ibyo ari byo byose haba ibya Leta cyangwa ibyo mu buzima busanzwe.

Munezero Jeanne d’Arc

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*