Itangazo rya Cyamunara y’inzu yo guturamo

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko mu rubanza RC000390/2017/TB/KGRMA rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama ku wa 25/01/2018,

Umuhesha w’Inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatatu tariki ya 21/11/2018, guhera saa munani z’amanywa (14h00), azagurisha muri cyamunara umutungo wa Ruzindana Regis na Uwimana Angelique.

Uwo mutungo ugizwe n’inzu yo guturamo ibaruye ku kibanza gifite No UPI: 1/03/07/03/88, giherereye mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa 0788297106, bakanareba ku rubuga www.pba-co.org rw’urugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga.

Bikorewe i Kigali, ku wa 08/11/2018

Me Mufanzara Leonce

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

1 Comment on Itangazo rya Cyamunara y’inzu yo guturamo

  1. Tuyigure tubacumbikire se ?
    Mubirebe neza batajya mu mubare wabo Leta izubakira batagira aho kuba (Umuzigo kuri Leta).
    Mumpuze na ba nyiri umutungo twumvikane mbishyurire ideni bafite mbe mbacumbikiyemo. Seriously

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*