Itangazo rya Cyamunara y’umutungo utimukanwa (Inzu yo guturamo)

Kugira ngo harangizwe urubanza RC00340/2016/TGI/CMB na RC00204/2016/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 09/06/2017.

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa gatanu tariki ya 16/11/2018 guhera saa cyenda z’igicamunsi (15h00), azagurisha muri cyamunara ku nshuro ya Gatanu (5) umutungo utimukanwa wa Bwana HIGIRO Ananias na Madamu MUNGANYINKA Eliane, ubaruwe kuri UPI: 1/03/10/03/1073, uherereye mu mudugudu wa Nyandungu, Akagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Kugira ngo hishyurwe umwenda wa MUNYANGAJU Jean Claude, BWANAKWERI Jean Bosco na AMIR (Association of Microfinance Institutions in Rwanda). Iyo cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye havuzwe haruguru.

Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri nimero za telefoni zikurikira: 0788713325/0728713325.

 

Bikorewe i Kigali, ku wa 07/11/2018

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

Me TWAGIRAYEZU Vincent

1 Comment on Itangazo rya Cyamunara y’umutungo utimukanwa (Inzu yo guturamo)

  1. Kurya ni ukwishyura ariko hage hanarebwa imibereho yabaterejwe cyamunara kugirango badahinduka umuzigo kuri Leta.
    Cyane cyane ibitezwa cyamunara hajya hitabwa ku gaciro gakwiye kuri uwo mutungo bitabaye nka wa mugani ngo “IYAGUYE NTAYO ITAYIGERA IHEMBE” nubwo amategeko nayo agomba kubahirizwa ariko en principe, “Aucune loi sans exception”.
    {Gusa tuzaza kwihahira nako gupiganwa}.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*