Ubuhinzi buhujwe n’ubucuruzi buzangana n’ikibazo k’inzara n’imirire mibi

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu nama mpuzamahanga ku kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi (Ifoto/Serivisi za Minisitiri w'intebe)

Mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga ku kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko kugira ngo bigerweho hagomba kuvugururwa ubuhinzi bugahuzwa n’ubucuruzi bw’ibibukomokaho, ndetse no kongera agaciro k’umusaruro wabyo. Ibi bikajyana kandi no kwita ku bagore batwite n’impinja no gushyira gahunda zigamije kwihaza mu biribwa no kugeza amazi meza ku baturage.

Iyi nama y’iminsi ibera i Bangkok-Thailand kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2018 ku ngamba zo Kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi, mu ijambo rye yavuze mu muhango wo gutangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko guhangana n’ibibazo by’imirire mibi bisaba by’umwihariko kwita ku bagore batwite n’impinja, gushyiraho gahunda zigamije kwihaza mu biribwa no   kugeza amazi meza kuri bose.

Yagize ati “Mu rwego rwo kurandura burundu inzara no kwihaza mu biribwa, mu Cyerekezo 2063 cy’Afurika, imirire myiza iri mu bigomba kwitabwaho cyane. Kugira ngo ibi bizagerwaho, hazavugurwa ubuhinzi buhuzwe n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi ko yongerera agaciro k’ibikomoka ku musaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi.”

Avuga ku byo u Rwanda rwagezeho mu mu rwego rwo guca burundu inzara no kugwingira mu mwaka wa 2025, ndetse no kurandura imirire mibi mu mwaka wa 2030, Dr. Ngirente yasangije abitabiriye iyo nama zimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe zirimo kwigira ku bikorwa by’indashyikirwa by’ahandi ku Isi ndetse n’ibisubizo by’umwimirere Abanyarwanda bishatsemo kugira ngo bidufasha kwigira no kwibeshya agaciro.

Itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza zimwe muri izo ngamba zirimo,

Gahunda y’ibikorwa bijyanye n’ivugurura ry’ubuhinzi, yita cyane ku mirire myiza. Ishyira mu bikorwa gahunda zigamije kongera urugero rwa za poroteyine ndetse n’ikorwa ry’imfashandyo.

Gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi igamije kongera umusaruro w’ubuhinzi cyane cyane uw’ibihingwa ngengabukungu.

Guhuza ubutaka no kurwanya isuri byagize uruhare rukomeye mu kwihaza mu biribwa.

Gushora imari mu bikorwaremezo byo kurwanya isuri byatanze amahirwe yo kubona imirimo ku ngo nyinshi z’abatishoboye.

Gushora imari muri gahunda zo kuhira imyaka mu rwego rwo kongera umusaruro.

Minisitiri w’Intebe yanaboneyeho umwanya wo kugaragaza bimwe mu byo Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo guhanga n’ikibazo cy’imirire mibi. Zimwe muri  byo ni ibi bikurikira:

Hanogejwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zigamije gukemurabonezamikurire y’Abana bato (ECD).

Ubufatanye bwa Leta n’Inzego z’abikorera bwagize uruhare rukomeye mu kongera ishoramari mu ikorwa ry’ibiribwa bifite intungamubiri.

Hashyizweho Politiki y’Igihugu Ihuriwe n’Inzego nyinshi ku biribwa n’imirire, iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu buryo buhiriweho n’inzego nyinshi mu kurwanya kugwingira

Abajyana b’ubuzima b’abakorerabushake 58,000 bashyizwe mu midugudu yose kugira ngo bakurikiranire hafi ibibazo by’imirire mibi.

Leta yashyizeho kandi inatera inkunga gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangiye mu 2006 ikaba imazekugeza inka zirenga 330,00 ku banyarwanda bari abakene.

Twashyizeho gahunda y’Inkongoro y’Umwana kandi kugeza ubu abana bagera ku 75,000 biga mu bice by’icyaro bamaze kugerwaho n’iyi gahunda.

Hashyizweho gahunda y’«Akarima k’Igikoni» kuri buri muryango, mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda bose kugira akarima k’imboga aho batuye.

Iyi nama yahurije hamwe abagira uruhare mu gufata ibyemezo, abasanzwe bakora muri gahunda zo kurwanya inzara, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa baturutse imihanda yose ku isi. Yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku biribwa (IFPRI) gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, Ubuhinzi n’Ubworozi (FAO).

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye batandukanye arimo: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Bangladesh, First Lady wa Etiyopiya, Visi Perezida wa Repubulika ya Zambiya, n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku biribwa(IFPRI), n’Abaminisitiri.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente kandi yanakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati ya Dr. Shenggen Fan, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku biribwa (IFPRI) na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gérardine.

Panorama

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente akurikirana umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati ya Dr. Shenggen Fan, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku biribwa (IFPRI) na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gérardine (Ifoto/Serivisi z’ibiro bya Minisitiri w’Intebe)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*