Itangazo rya Cyamunara y’inzu

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko mu rubanza RC000390/2017/TB/KGRMA rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama ku wa 25/1/2018,

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa gatanu tariki ya 7/12/2018 guhera saa tanu z’amanywa (11H00), azagurisha muri cyamunara umutungo wa  Ruzindana Regis na Uwimana Angelique,  ku nshuro ya gatanu.

Uwo mutungo ugizwe n’inzu yo guturamo ibaruye ku kibanza  gifite Nomero UPI: 1/03/07/03/88 giherereye mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa 0788297106, bakanareba ku rubuga www.pba.co.org rw’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga.

Bikorewe i Kigali, ku wa 28/11/2018

Me Mufanzara Leonce

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*