Rwamagana: Uruganda rw’umuceri rudakora rutuma uwo bahinga utunganyirizwa ahandi

Umuceri weze mu gishanga cya Cyaruhogo. Ubu bwoko bw'umuceri, kubera kuremera, iyo weze uragwa (Ifoto/Panorama)

Bamwe mu bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo mu karere ka Rwamagana bavuga ko umuceri beza ujyanwa mu nganda za kure aho batazi mu gihe hari urwari rubegereye rwagaze gukora nyamara bataragishijwe inama ngo babure amikoro yo kurushoramo imari.

Ku wa 28 Ugushyingo 2018, ubwo twasuraga bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Cyaruhoro kiri hagati y’imirenge wa Kigabiro, Munyaga na Rubona yo mu karere ka Rwamagana, batubwiye ko umuceri beza ujyanwa gutunganyirizwa mu zindi nganda za kure ukabagarukaho uhenze, nyamara iyo uruganda rwabo ruri i Gishari ruba rukora batari kugerwaho n’izo ngaruka. Banavuga ko batazi niba umuceri bagura ari uwabo kuko nta n’uzi uburyohe bwawo.

Iyo ugeze mu gishanga cya Cyaruhogo ahahingwa umuceri, wakirwa n’imbuga zanikwaho kandi zigahurirwaho umuceri zashaje ku buryo batangiye kuzisanasana, ukanakirwa kandi n’imashini zigosora umuceri, abahinzi bakavuga ko zitigeze zikora hashize imyaka itanu ziri ahongaho.

Omar Nsabakubaho ni umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, akaba umuyobozi wa CORICYA, imwe mu makoperative atatu akorera muri icyo gishanga. Yatubwiye ko umuceri beza ari mwinshi kandi mwiza ariko utunganyirizwa mu nganda za Mayange na Gikonko zo mu ntara y’Amajyepfo, kuko uruganda rwakoreraga i Rwamagana rwahagaze ku mpamvu na bo batamenye.v

Agira ati “Umuceri twejeje ugurwa n’abaturutse ahandi. Ntagihombo tugira ariko byakabye byiza dufite uruganda nk’uko rwahahoze, hanyuma natwe tukarya ku muceri twihingiye. Ikindi ni uko uruganda turamutse turugizemo imigabane byaba byiza kuko koperative na yo yakunguka bityo abanyamuryango na bo bikabageraho.”

Uwimana Claudine afite imyaka 56, yatangiye guhinga umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo mu 2011. Avuga ko guhinga umuceri bimuteza imbere, kuko yatangiye gukorana na banki. Yongeraho ko umuceri wabo ujyanwa ahandi kuko yumva ko uruganda rwabo rwahagaze rutagikora.

Agira ati “Nanjye nashimishwa no kurya ku muceri wo nahinze kuko uwo muri iki gishanga uryoha cyane. Bawujyana ahandi watwawe n’abashoramari sinzi uwo ndya uwo ariwo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko umuceri wera muri ako karere ukiri muke kuko utahaza uruganda rwose ari na byo byatumye umushoramari wari urufite yahagaritse imirimo. Ku bijyanye n’uko rwakwegurirwa Koperative z’abahinzi b’umuceri, ubu buyobozi buvuga ko bo ubwabo bonyine nta bushobozi bafite bwatuma urwo ruganda rukora neza.

Mudaheranwa Regis, ni umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Mu kiganiro na n’ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko bafite umushinga bazaterwamo inkunga n’abayapani binyuze muri JICA yo kongerera ubushobozi igishanga cya Cyaruhogo.

Agira ati “Ku kibazo kirebana n’uruganda, uyu muyobozi avuga ko umusaruro ari muke icyo bashaka ari ukubanza kongera umusaruro hanyuma uruganda rukazatekerezwaho nyuma. Bazaba bakomeza kugurisha umusaruro wabo mu buryo basanzwe babikoramo. Akomeza avuga ko Koperative ubwazo nta bushobozi zifite zo gukoresha uruganda.

Igishanga cya Cyaruhogo gifite hegitari Magana abiri (200Ha) zihingwaho umuceri, cyatangiye guhingwamo umuceri ahagana mu 1980 gifitwe n’icyitwaga Riziculture, uruganda rwatunganyaga umuceri rw’i Rwamagana mu Byimana rukaba rwari rufitwe n’abashinwa. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, urwo ruganda rweguriwe abashoramari ariko ntirwakora neza ubu rukaba rwarahagaze bivugwa ko ari umusaruro muke. Muri rusange, ubuso buhingwamo umuceri mu karere ka Rwamagana bugera kuri hegitari 327.

Rwanyange Rene Anthere

Omar Nsabakubaho Umuyobozi wa CORICYA (Ifoto/Panorama)
Iki gice cy’igishanga cya Cyaruhogo gikunze kugira amazi make (Ifoto/Panorama)
Umuceri utangiye kwera mu gishannga cya Cyaruhogo (Ifoto/Panorama)
Umuceri wo mu bwoko burebure iyo umaze kwera uragwa kubera uburemere (Ifoto/Panorama)
Imbuga zisarurirwaho umuceri zaramenaguritse kuko zubatswe n’abashinwa ubwo bakoreshaga iki gishanga mu 1980. Abahinzi batangiye kuzisanira ariko bavuga ko ari ukurushywa n’ubusa zihita zongera kumenagurika (Ifoto/Panorama)

 

 

 

 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*