Hakomeje ingando za Volleyball ku ngimbi n’abangavu

Kuva tariki 20 Ugushyingo 2018 kugeza ibiruhuko birangiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) ryatangije camp z’ibiruhuko “Volley Vacances” zitabirwa n’abakiri bato batarengeje imyaka 16, n’abatarengeje imyaka 17 Abahungu n’abakobwa.

Nk’uko tubikesha itangazo ryatanzwe na FRVB, abatoza bakurikirana aba bakinnyi harimo Musirikare Louis usanzwe atoza mu kigo FAWE Girls School akaba anashinzwe Kureba impano z’abakiri bato mw’ishami rya Tekinike/FRVB. Umutoza Evode Munyandinda usanzwe atoza muri PetitSeminaire Ndera. Umutoza Reverien Niyonsenga usanzwe atoza muri Groupe Scolaire Saint Joseph Birambo.

Abakinnyi batarengeje imyaka 16 (U16) abahungu n’abakobwa bakora buri munsi kuva saa tatu za mugitondo (9h00) ku bibuga bishya bya Volleyball inyuma ya Stade nini muri 11. Abatarengeje imyaka 17 (U17) batangira kuva saa nne za mu gitondo muri Petit Stade Remera.

Ubusanzwe hari ingando zisanzwe zitegurwa z’abakiri bato batoranijwe mu gihugu hose batarengeje imyaka 14, Muri uyu mwaka wa 2018 hatoranijwe abana 167 bujuje ibisabwa mu bana 553.

Aba batoranijwe bategurirwa Ingando mu biruhuko bikuru, bakazajya kwiga mu mashuri y’ikitegererezo (Centres d’Excellences) iki gikorwa  kikaba gikorwa buri mwaka Ku nkunga ya MINISPOC.

FRVB ivuga ko abatarengeje imyaka 14 na bo bazatangira ingando vuba bidatinze.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*