Mukura yanditse amateka isezerera ikipe yo muri Sudani

Ku gicamunsi cyo ku wa 22 Ukuboza 2018, Ikipe ya Mukura VS yanditse amateka aho isezereye ikipe yo muri Sudani, Al Hilal SC Al Obayed, iyikuyemo kuri Panaliti eshanu kuri enye (5-4), umukino wabereye kuri Stade ya Huye.

Uyu mukino wariwo wo gutuma Mukura VS ikomeza cyangwa igasezererwa kuko mu mukino ubanz yari yanganije na Al Hilal SC Al Obayed ubusa ku busa (0-0), umukino wabereye muri Sudani.

Iminota isanzwe y’Umukino yarangiye nta kipe ishoboye gutera mu izamu ry’indi, hitabazwa Penaliti, aho Al Hilal SC Al Obayed yahishije imwe, Mukura VS ikazinjiza zose.

MVS ikomeje mu cyiciro cya gatatu cya CAF Confederation Cup, ikaba ihaye ibyishimo by’umwihariko abafana bayo n’abanyarwanda bose muri rusange.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*