Itangazo rya cyamunara y’imitungo itimukanwa

Mu rwego rwo kurangiza urubanza RCA 00008/2018/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 28/09/2018 na RC 00930/2017/TB/KCY rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ku wa 29/1/2017;

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko ku wa Gatandatu tariki ya 12/01/2019 hazagurishwa muri cyamunara (2) imitungo ya Rwamakuba Augustin na Mukandori Marie Theophile ikurikira:

Inzu iri mu kibanza UPI: 1/02/09/03/889, iherereye mu kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali; cyamunara ikazaba saa yine za mugitondo (10h00).

Hazagurishwa kandi kuri uwo munsi saa sita z’amanywa (12h00) inzu ifite UPI: 1/02/13/03/183, iherereye mu kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni igendanwa 0788307398 cyangwa akareba ku rubuga rutangazwaho imanza zirangizwa www.pba.co.org

Bikorewe i Kigali, ku wa 05/01/2019

 

Me Ndayobotse Silas

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*