Abaturage barasabwa kubahiriza amategeko aho kwikururira ibibazo

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda irasaba imiryango ibanye mu makimbirane  kwisunga ubuyobozi n’amategeko  bitaragera aho  bibyara ubwicanyi.

Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’aho mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge umugabo yishe umugore we biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo.

Bavugayabo Sylvestre usanzwe utuye mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya  mu karere ka Nyarugenge  mu ijoro ryo kuwa 11 Mutarama nibwo yishe umugore we  Nyirabenda Angelique amutemye biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uyu mugabo akimara kwica umugore we yahise ahungira mu karere ka Rulindo.

Yagize ati “Polisi yabonye amakuru y’aho uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we aherereye hahita hategurwa ibikorwa byo ku mufata ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha.”

Akomeza agaragaza ko kuri uyu wa 13 Mutarama mu masaha ya 16h 30 aribwo  abapolisi bagiye ku mufata mu kagari ka Rutonde mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo aho yari yihishe ategereje ubwato bwagombaga ku mwambutsa Nyabarongo akerekeza mu karere ka Kamonyi.

CP Kabera akomeza avuga ko uyu mugabo yagerageje kurwanya inzego z’umutekano yanga gufatwa. Yagize ati “Bavugayabo yagerageje gucika  araraswa nyuma  bimuviramo urupfu.”

CP Kabera asoza asaba abaturage gutanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane kugira ngo hashakwe umuti  amazi atararenga inkombe.

Yagize ati “Mu gihe gukemura ibibazo mu bwumvikane byananiranye, Ubutabera, inzego z’ibanze na Polisi zirahari  kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo kuko kwihanira bituma nawe wari umwere uhinduka umunyacyaha.”

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*