Kimihurura: Abagore baributswa ko gutera imbere atari uguhera ku mafaranga menshi

Bumwe mu bucuruzi bukorwa nabamwe mu bagore bo mu murenge wa Kimihurura (Ifoto/Panorama)

Abagore batuye mu murenge wa Kimihurura barasabwa kwitinyuka buri wese akikuramo imyumvire ko yatera imbere ari uko akoresheje amafaranga menshi, ahubwo bakumva ko umuntu iyo acunze neza ayo afite yose no kureba kure, gutera imbere byoroshye.

Ibi babikanguriwe ku wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019, mu nteko rusange y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Mukandori Francine ni Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore mu murenge wa Kimihurura. Asaba abagore kwitinyuka ntibumve ko bategereza kuzabona igishoro kinini kugira ngo babone gutekereza icyo bakora cyabateza imbere. Agira ati “turabasaba gutinyuka bakitabira gukora imishinga ibateza imbere, bakitabira gukorana n’ibigo by’imari ndetse na BDF, bakumva ko batagomba guhera ku mafaranga menshi ahubwo bigirire ikizere.”

Mukandori ageze kuri uyu mwanya asimbura mugenzi we wagiye gukorera kure y’Umurenge wa Kimihurura. Avuga ko batishimiye kubona hari abagore bakigendana agataro mu muhanda kimwe n’abasabiriza, bagiye kubafasha guhindura imyumvire.

Nkundimfura Rosette, yayoboraga urugaga rw’abagore mu murenge wa Kimihurura mu myaka itatu itambutse, ariko yarasezeye kuko yagiye gukorera mu karere ka Musanze. Avuga ko umugore ushoboye ari we uzana impinduka, kandi utari ufite amafaranga menshi.

Agira ati “Umugore ushoboye si uwize Kaminuza, umugore ushoboye si ufite amafaranga menshi, umugore ushoboye ni umugore uzi neza icyo ashaka kandi ashoboye no kugikora. Abagore bajye mu makoperative bashake icyo bakora kuko bahera ku gishoro gito kandi bagatera imbere.”

Mukakarangwa Peteronila atuye mu murenge wa Kimihurura, acururiza mu isoko. Avuga ko yahereye ku mafaranga ibihumbi bitatu ariko ubu ni umugore wifashije kandi wubashywe, kuko yashoboye kwiyubakira inzu, kandi akizigama.

Agira ati “Nabaye umuzunguzayi ncuruza ku gataro mpereye ku mafaranga ibihumbi bitatu. Nirengagije uko nsa njya mu muhanda gucuruza. Nahereye ku gihumbi nizigama, buri kwezi nkabona ibihumbi mirongo itatu. Navuye mu muhanda njya gucuruza mu isoko rya Kimihurura, ubu ngeze ahantu heza.”

Avuga ko ageze mu isoko yatangiye gucuruza ahereye ku mafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu acuruza ibitoki, hanyuma aza kugera ku bwizigame bw’amafaranga ibihumbi Magana abiri, nyuma ahabwa inkunga y’amafaranga ibihumbi Magana abiri, ubu ageze ku rwego rwo gukoresha miliyoni kandi yiguriye inzu ifite agaciro ka miliyoni esheshatu n’umwana we yiga mu ishuri amwishyurira amafaranga y’ishuri agera ku bihumbi ijana na mirongo ine. Umutungo we ufite agaciro karenga miliyoni icumi. Afite ikerekezo cyo kwagura ibikorwa bye akagura imodoka imufasha mu bucuruzi.

Nyirabahire Languide, ni Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage. Avuga ko atari ngombwa gutegereza kugera ku mafaranga menshi kugira ngo umuntu atangira gukora ibimuteza imbere, ahubwo icya mbere ari ukugira ikerekezo no gufata ikemezo cyo kukigumamo, kuko gukora ari byo bizatuma batera imbere.

Aakangurira abagore gufatanya kuko aribwo bazagera kuri byinshi, kuko buri wese yakoresha ubushobozi afite bose bagashyigikirana.

Munezero Jeanne d’Arc

Nyirabahire Languide, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage (Ifoto/Panorama)
Mukandori Francine Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore mu murenge wa Kimihurura (Ifoto/Panorama)
Nkundimfura Rosette, yayoboraga urugaga rw’abagore mu murenge wa Kimihurura mu myaka itatu itambutse (Ifoto/Panorama)
Bimwe mu bicuruzwa na bamwe mu bagore bo mu murenge wa Kimihurura (Ifoto/Panorama)
Bimwe mu bikorwa by’ubukorikori bya bamwe mu bagore bo mu murenge wa Kimihurura (Ifoto/Panorama)
Abayobozi basura bimwe mu bikorwa by’abagore byamuritswe (Ifoto/Panorama)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*