Umuturage ujarajara ntatera imbere _Guverineri Mufulukye

Guverineri Mufulukye Fred aganira n'abaturage mu nteko y'abaturage mu kagari ka Kinunga, Umurenge wa remera mu karere ka Ngoma.

Ku gicamunsi cyo ku wa 05 Gashyantare 2019, ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ari kumwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’intara basuraga abaturage bo mu kagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera mu karere ka Ngoma, yabasabye kwirinda kujarajara kuko iterambere rikomeza ribasanga kandi umuturage udashyize umutima hamwe hamwe adatera imbere. Ibi byose byabereye mu nteko y’abaturage.

Abatuye Umurenge wa bashimira Perezida Paul Kagame ku bikorwa by’iterambere akomeje kubagezaho birimo Umuhanda mwiza wa Kaburimbo ugana ku Rusumo, Ibigo by’amashuri bituriye uwo muhanda kandi byubatse neza bikanacungirwa umutekano ku buryo byubakiwe ibipangu ubu abana bakiga batarangara.
Ruboneka Isaac, ni umwe mu batuye i Remera, avuga ko hari byinshi byiza bakesha ubuyobozi, asaba abaturage kugira Umutima w’urukundo, gufashanya n’ineza bikaba ku isonga kugira ngo bakomeze kunganira Leta ku byiza ikomeza kubagezaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yavuze ko Umurenge wa Remera ari umwe mu mirenge ifite abaturage b’abakozi bari mu kerekezo cy’iterambere. Ufite ubukungu bushingiye ku buhinzi kuko hagaragara imishinga yatunganyijwe yo kuhira imyaka, amaterasi y’indinganire, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere yabwiye abatuye Umurenge wa Remera ko ikibazo cy’amazi muri aka gace kiri hafi gukemuka, kuko harimo kubakwa Umuyoboro munini w’amazi muri Gatonde uzunganira isoko ya Bunono muri Kayonza yari isanzwe igaburira amazi mu gice cya Remera n’Umujyi wa Kibungo

Yababwiye kandi ko Ubuyobozi bw’Akarere buteganya kububakira ibikorwaremezo bitandukanye birimo isoko ryiza, gukomeza kongera umubare w’amashuri n’ibindi mu rwego rwo gukomeza kubagezaho iterambere.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yashimiye abaturage b’Umurenge wa Remera ku ntambwe bamaze gutera mu iterambere, abizeza ko Leta izakomeza kubagezaho iterambere, abasaba kwirinda kujarajara bityo iri terambere ririmo kugezwa muri aka gace bakaribyaza umusaruro.

Yagize ati «Umuturage ujarajara ntashobora gutera imbere. Iri terambere riza ribasanga rikomeze kubafasha gutera imbere; murwanye Imirire mibi mu bana aho ikigaragara; mwirinde Ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango kuko ibi byose ntiwatera imbere bihari.»

Guverineri yabwiye aba baturage kandi ko Perezida Paul Kagame ashyize imbere imiyoborere ishingiye ku cyerekezo cy’iterambere, ari yo mpamvu umuhanda Tanzania-Kagitumba wubakwa, Umuhanda Ngoma-Nyanza na wo ugiye gutangira, Stade ya Ngoma yatangiye kubakwa, Hoteli ya Ngoma ikaba yaruzuye kandi ko hari n’ibindi byinshi biteganyijwe

Yababwiye ko ubuyobozi bwifuza ko ibikorwa by’iterambere bigezwa ku baturage bibafasha gutera imbere, abasaba kwirinda ibibarangaza ndetse ibyo babona bitagenda bakabigaragariza abayobozi.

Abaturage bageza ibibazo byabo kuri Guverineri Mukulukye Fred n’abandi bayobozi babasuye mu nteko y’abaturage mu kagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera, akarere ka Ngoma.
Guverineri Mufulukye asubiza ibibazo by’abaturage yagejejweho.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*