Itangazo rya Cyamunara y’inzu i Musanze

Kugira ngo harangizwe urubanza RCAA 0037/15/CS rwo ku wa 06/07/2018;

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatanu tariki ya 22/03/2019 guhera saa munani z’amanywa (14h00) azagurisha mu cyamunara imitungo ibiri (2) itimukanwa igizwe n’inzu iri mu kibanza No 577 n’indi iri mu kibanza No 5969 ya Ntuyenabo Fidele, yose iherereye mu kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru; kugira ngo amafaranga avuyemo agabanwe ku buryo bungana n’abazungura bose ba Ntuyenabo Fidele.

Cyamunara izabera aho imitungo iherereye kandi izatangirira ku nzu iri mu kibanza No 577.

Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0788461028.

Bikorewe i Musanze ku wa 15/03/2019

Me Ingabire Uwayo Lambert

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*