Kwibuka25: Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Gatsibo bahaye Perezida Kagame Inka y’ishimwe

Sibomana Jean Nepo, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gatsibo (Ifoto/Panorama)

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi wabereye i Kiziguro mu karere ka Gatsibo ku wa 11 Mata 2019, ari ubuhamya ndetse n’ubutumwa byahatangiye n’abahagarariye inzego zinyuranye, byibanze ku gushima ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. By’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri ako karere bagabiye Perezida Kagame inka y’ishimwe.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepo, mu butumwa bwe, yashimiye cyane ingabo z’Inkotanyi zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko arizo zatumye ubu bakiriho bagihumeka umwuka w’abazima.

Yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame we n’ingabo yari ayoboze za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, iyo zititanga ubu natwe ntabwo tuba duhagaze ahangaha. Uzatugerera kuri Nyakubahwa Perezida Kagame azamutubwirire ko Abacitse ku icumu bo muri Gatsibo duhora dushima, umunsi twamubonye tuzamuha inka y’ishimwe.”

Yasabye abayobozi bakuru bitabiriye bitafanije n’abanyagatsibo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ko uzamubona yashyikiriza Perezida Kagame iyo nkuru kandi iyo nka izataha vuba.

Yafashe n’umwanya wo gusaba abazi amakuru ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kubohoka bagatanga amakuru. Yagize ati “Banyagatsibo, bavandimwe, Umuryango Ibuka turifuza kubaka ubumuntu dufatanyije tukigisha ubutumwa bw’urukundo. Reka nsabe imbabazi uyu munsi n’ubwo nasabaga ngo ntibazanteme ariko kandi sinzasaba imbabazi umwicanyi. Imbabazi nsaba ni izingizi hari abantu basabye imbabazi, mujye mudufasha mutwereke aho indi mibiri itarashyingurwa iri.”

Mujawingoma Jeanne warokokeye muri Kiliziya ya Kiziguro, mu buhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo, ashimira ingabo z’Inkotanyi zabarokoye. Agira ati “Ndarangiza nshima FPR Inkotanyi baduhaye urukundo; ijambo batubwiye nibuka ni ‘Mukomere ntimwihebe kuko iyo umuntu yihebye arapfa’, ndashimira iguhugu cyacu cyane ndashimira Inkotanyi, ndashimira abantu badufashije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ageze ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro ku wa 11 Mata 2019 (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, na we mu butumwa bwe yashimye cyane ingabo zari iza FPR Inkutanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanabohora igihugu, avuga kandi ko kwibuka atari inzika ahubwo ari uguha agaciro abakambuwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Agira ati ““kwibuka si inzika ahubwo ni ukwibuka twiyubaka, bikaba n’uburyo bwiza bwo kurushaho guha agaciro abazize ubwoko bwabo kandi batarabuhisemo. Abo ni abacu twabuze tukibakunze bazize uko bavutse, bishwe urwagashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mureke tubibuke, ikivi cyabo tuzacyusa.”

Guverineri w’Intara y’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko uyu munsi abanyarwanda bafite igihugu kibakunda bose, ko abarokotse bakomeza kwigirira ikizere cyo kubaho.

Agira ati “Abarokotse mwese nimuhumure, dufite igihugu kiyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wagize uruhare runini mu guharagira Jenoside yakorewe abatutsi. Iyo bitaba ubutwari bwabo ntituba turi ahangaha.”

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, yashimiye abahagaritse Jeniside yakorewe abatutsi, ashishikariza abanyarwanda kwimakaza umuco wa Ndi Umunyarwanda.

Agira “Nkomeje gushima FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside, bakoze igikorwa k’indashyikirwa. Ni ukuri Imana izabibahembere. Ndasaba rero ko abanyarwanda twese turushaho kwibuka ariko tuniyubaka, duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Urwibutso rwa rwa Kiziguro rusanzwe rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi 14,284. Kuri uyu munsi hashyinguwemo indi mibiri 17 yari itarashyingurwa mu cyubahiro, yakuwe mu mirenge ine.

Imibiri itatu yavuye mu murenge wa Kiziguro akaba ari ubwa mbere ishyinguwe, ine iva muri Rugarama muri yo umwe ni ubwa mbere ugiye gushyingurwa, Umurenge wa Murambi havuyemo imibiri ine yashyinguwe mu cyubahiro ubwa mbere, na ho mu murenge wa Kiramuruzi harimurwa imibiri irindwi.

Kugeza magingo aya Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyiguyemo imibiri 14,301.

Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro ku wa 11 Mata 2019, umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye (Ifoto/Panorama)
Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro ku wa 11 Mata 2019, umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye (Ifoto/Panorama)
Imibiri 17 yakuwe mu mirenge itandukanye yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro (Ifoto/Panorama)
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro (Ifoto/Panorama)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro (Ifoto/Panorama)

Munezero Jeanne d’Arc

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*