Abana banjye ndacyabaririra nk’uko Rasheli wo muri Bibiliya yaririye abana be _Ubuhamya bwa Mukantwari

Mukantwari Melaniya ntazahwema kuririra abana we bishwe bajugunywe muri Nyabarongo (Ifoto/U. Marie Josee)

Mukantwari Melaniya wari utuye mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yajugunywe mu ruzi rwa Nyabarongo ntiyapfa ariko abana be batandatu bapfiramo. Avuga ko adahwema kubibuka no kubaririra kuko bafatanyije gusatira urupfu ariko we ntiyarugeraho.

Mu buhamya yatanze muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Runda, tariki 15 Mata 2019, Mukantwari yagarutse ku rupfu abana be bapfuyemo.

Ati “Nari mfite abana batandatu, mpetse uw’amezi atandatu. Ngeze mu mazi uwo nari mpetse amfiraho. Ndibuka hari umwana wanjye w’umuhungu wari uzi koga. Bamujugunyaga muri Nyabarongo akoga akavamo, bageze aho bamukubita umupanga bamushyiraho n’ibuye ngo atangera koga akavamo”.

Tariki 15 Mata 1994 nibwo Mukantwari n’abandi batutsi bari bahungiye mu kigo cy’amashuri abanza cya Ruyenzi ndetse n’abari muri Paruwasi Gatolika ya Gihara bashorewe  n’Interahamwe zijya kubajugunya muri Nyabarongo. Hari abo bajugunyagamo barangije kubica n’abo bajugunyemo ari bazima.

Mukantwari yarinzwe n’Imana amara mu ruzi umunsi n’ijoro atarapfa, rumurukira i Mageragere hahoze ari muri Komini Butamwa.  Ati “nabaye mu mazi ndayanywa arimo imyanda yose n’imirambo y’abo bantu bajugunyagamo. Nagendaga mpirima mu mazi nk’umupfu, maze aho rundukiye nshakwa kwituma bya bindi byose nanyoye binyura ahari umwenge hose.”

Nyuma yo kuva muri Nyabarongo yagiye kuri Bariyeri zo muri Butamwa ngo bamwice ariko kuko yari yambaye ubusa asa n’umurwayi wo mu mutwe banga kumwica. Umwe mu bari kuri bariyeri ni we wamugiriye impuhwe amubwira ko Burugumesitiri wa Butamwa adashyigikiye ubwicanyi bukorerwa abantu bavuye muri Nyabarongo cyane abagore n’abakobwa.

Yagiye kuba ku mukecuru yari yarabyariye umwana muri Batisimu arahaguma kugeza ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwageraga muri ako gace akongera guhungira i Runda. Yarahageze yongera guhigwa n’abaturage bashaka kumwica, asubira i Butamwa ahamara icyumweru, yongera kuhava ahungira muri Congo.

Muri Congo na ho yabayeho atotezwa n’izindi mpunzi bari kumwe ariko ageze aho yigira inama yo kugaruka mu Rwanda, ahageze asanga umugabo we yararokotse. Imana yabashumbushije abandi bana batanu babyariye mu zabukuru.

Abakoze jenoside basabye imbabazi ariko ntibatanga ubuhamya bw’ibyo bakoze

Mukantwari, kuri ubu wimukiye i Kayonza n’umuryango we, atanga ubuhamya avuga n’amwe mu mazina y’abo yabonye bari baturanye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi b’i Runda. Hari abasabye imbabazi ariko arabagaya ko badatanga ubuhamya bw’ibyo bakoze kugira ngo igikorwa cyo Kwibuka abanyarwanda bose bakibonemo.

Mukantwari n’umwe mu bana be yabyaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/U. Marie Josee)

Aragira ati  “Ibyo bakoraga babikoraga ku manywa y’ihangu ariko ntibajya batinyuka gutanga ubuhamya. Habuze umuntu n’umwe waza nk’ahangaha ngo atange ubuhamya bw’ibyo bakoze! Birababaje kuba abantu barashoreranye baza kunsaba imbabazi ariko ntibaze hano ngo batange ubuhamya bw’ibyo bakoze, nanjye nduhuke (…). Bigaragaza ko bakinangiye imitima”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, ashima Umuryango FPR Inkotanyi n’ingabo zabohoye igihugu.  Akaba asaba abanyarwanda muri rusange gufasha Leta mu nzira y’Ubumwe n’ubwiyunge kuko ari cyo Inkotanyi zaharaniye. Ati “icyo dukwiye kubahemba (Inkotanyi) ni ukubafasha kubaka ubumwe bw’igihugu”.

Akomeza agaya abakoze jenoside badatanga amakuru y’aho bashyize imibiri itaraboneka ndetse n’abagomba kwishyura imitungo basahuye bakabikora. Abivuga muri aya magambo, ati “Usanga umuntu ufite ubushobozi, nyuma y’imyaka makumyabiri n’itanu akaba akishyuzwa amafaranga ibihumbi icumi yakatiwe n’inkiko Gacaca. Twe nk’abacitse ku icumu tubibona nko kwigomeka kuri gahunda za Leta”.

Bibuka abajugunywe muri Nyabarongo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyiramo indabo (Ifoto/U. Marie Josee)
Bibuka abajugunywe muri Nyabarongo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyiramo indabo (Ifoto/U. Marie Josee)
Urugendo rwo Kwibuka abanyerunda bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (Ifoto/U. Marie Josee)

Uwiringira Marie Josee

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*