Abanyarwanda hafi batanu ku ijana bafite ikibazo k’indwara ya Hepatite

Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda, Oscar Kerkejta ashyikiriza Dr Patrick Ndimubanzi imipano y'imiti ya Hepatite ku wa 16 Mata 2019 muri CAMERWA (Ifoto/Panorama)

Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko abanyarwanda bagera hafi kuri batanu ku ijana (4,8%) ku banyarwanda bose bafite ikibazo k’indwara ya Hepatite.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, avuga ko ubushakashatsi barimo gukora bumaze kugaragaza ko abanyarwanda hafi batanu ku ijana (4,8%) mu batuye igihugu bose, bigaragara ko banduye indwara ya Hepatite B cyangwa C.

Ibi Dr Ndimubanzi yabitangaje ku wa 16 Mata 2019, ubwo Leta y’Ubuhinde yatanga impano y’imiti ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atandatu y’amadolari ya Amerika (1,600,000USD) ni ukuvuga angana na miliyari imwe na miliyoni Magana ane (1,400,000,000Frw) yo kuvura indwara ya Hepatite. Iyi miti ikazavura nibura abantu 2000 barwaye Hepatite C n’abandi 5000 barwaye Hepatite B.

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko barimo gukora ubushakashatsi mu turere dutandukanye tw’igihugu bakaba bamaze gupima abantu ibihumbi Magana arindwi (700,000), muri bo basanze 9000 barwaye Hepatite C abandi 1000 barwaye Hepatite B abo bose bakaba baratangiye imiti.

Agira ati “Ntituragera ku mibare ifatika ariko aho tumaze kugera igipimo tugezeho ni uko bane n’ibice umunani by’abanyarwanda bose bigaragara ko banduye Hepatite B cyangwa C. gahunda Leta ifite ni uko mu myaka itanu tugomba kuba twararanduye iyo ndwara burundu mu Rwanda.”

Akomeza atangaza ko abo basanze barwaye Hepatite B n’abarwaye Hepatite C bose batangiye imiti. Ati “Dusanzwe dutanga iyi miti, iyo baduhaye ije yunganira ibyo dusanzwe dukora.”

Kugeza ubu nta kiguzi gisanzwe kizwi cyo kuvura Hepatite. Iyi miti yatanzwe ikaba yaraje mu 2012 igiciro  cyayo kugira ngo umuntu akire mu gihe cy’amzei atatu bitwara nibura hafi amadolari ya Amerika ibihumbi ijana ariko Leta y’Ubuhinde ifite ubushobozi bwo gukora imiti ihendutse kandi ireme ryayo ritahindutse ikagumana umwimerere.

Asaba abaturage kwirinda kandi bagakurikirana inama z’abaganga bakamenya uko Hepatite yandura abantu bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bakirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa kandi bakihutira kujya kwa muganga igihe cyose barwaye bakanipimisha kugira ngo barebe ubuzima bwabo uko buhagaze.

Abana bavutse nyuma ya 2002 abana benshi bahawe urukingo rwa Hepatite B kimwe n’abandi bakuru. Hepatite C nta rukingo ifite ariko ifite imiti kuko uwo basanzwe ayirwaye ahita ayihabwa.

U Rwanda n’Ubuhinde ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu rwego rw’ubuzima ndetse n’Uburezi.

Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda, Oscar Kerkejta, yavuze ko ubuvuzi buri ku isonga hagati y’umubano w’Ubuhinde n’Afurika, by’umwihariko Afurika y’Iburasirazuba kuko ari ho haturuka umubare munini w’abantu bajya kwivuriza mu Buhinde.

Ambasaderi Kerkejta akavuga ko mu mubano wabo na Afurika, bibanda ku gutanga imiti myiza kandi yujuje ubuziranenge ifasha mu buvuzi bw’indwara z’ibyorezo nka SIDA, Malariya, Igituntu n’izindi.

Munezero Jeanne d’Arc

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*