Burera: Hafatiwe imodoka ipakiye caguwa za magendu

Bikomotse ku makuru yatanzwe n’abaturage ku wa 19 Mata 2019 mu murenge wa Nemba, Polisi ikorera m karere ka Burera yafashe imodoka Prado RAA 534Q ipakiye ibicuruzwa bya magendu byiganjemo imyenda ya caguwa.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana, yavuze ko iyi modoka yafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Yagize ati “Nyuma  yuko abaturage bamenye ububi bwa Magendu hari uwo babonye bagira amakenga bihutira kumenyesha Polisi , maze isanga amakenga bari bafite afite ishingiro kuko yahise ifata umugabo wavaga muri Centre ya Gitanga yerekeza Base apakiye  magendu.”

CIP Rugigana akomeza  asaba   umuntu wese  ugifite umutima wo gucuruza magendu kubireka kuko  atazigera ahirwa, inzego z’umutekano ziri maso, n’abaturage bakaba bamaze gusobanukirwa ububi bwayo.

Yagize ati “Iyo ukoze ubucuruzi butemewe n’amategeko bikugiraho ingaruka  kuko urafatwa ukabihanirwa n’amategeko, amafaranga washoye ukayabura,ayo wifuzaga kubona nayo ntube ukiyabonye  bigatuma uba umuzigo kumuryango wawe warugutezeho byinshi .”

CIP Rugigana asoza ashimira  abaturage  bamaze kumenya ububi bwa magendu bakaba barahagurukiye kuyirwanya binyuze mu gutanga amakuru, yaburiye abagikora ubucuruzi bwa magendu kubireka kuko inzego z’umutekano ziri maso k’ubufatanye n’abaturage uzabikora wese azafatwa kandi akagerwaho n’ibihano biremereye.

Nyuma yo kugirwa inama umushoferi, imodoka n’ibyo yari apakiye byashyikirijwe ishami rya   Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Burera.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*