MINEDUC ifatanyije na MINALOC biyemeje guhagurukira ireme ry’Uburezi

Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bagiye kumara iminsi igera kuri 12 bazenguruka mu bigo by’amashuri bakora ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, ku wa 25 Gicurasi 2019, rivuga ko ubu bukangurambaga buzakorwa mu turere twose tw’igihugu, bakazagera mu bigo by’amashuri bigera kuri 900.

Ubu bukangurambaga bugiye gukorwa ku nshuro ya gatanu, buzatangira ku wa 27 Gicurasi busozwe ku wa 7 Kamena 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umwarimu witabira Umurimo, ufite Imyigishirize Inoze, ni Ipfundo ry’Uburezi Bufite Ireme”.

Muri iri tangazo, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko intego y’ubu bukangurambaga ari ukugira inama abayobozi b’ibigo by’amashuri, bakurushaho gukurikiranira hafi ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize mu ishuri.

Bazafata kandi umwanya wo kugira inama abarimu n’abayobozi b’amashuri kudasiba no kudakererwa mu kazi kabo, uburyo bwo gutegura amasomo no kuyigisha bakurikije Integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi, kandi bagafata ingamba zo gukumira impamvu zose zatuma abana basiba ishuri, basibira cyangwa bata ishuri.

“Ubu bukangurambaga bwitezweho umusaruro ushingiye ku ishyirwa mu bikorwa rinoze ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, uruhare ry’ubuyobozi bw’ishuri na mwarimu mu myigire n’imyigishirize inoze, ubwitabire no kudakererwa ku murimo kwa mwarimu birushizeho buganisha myigishirize inoze, kunoza ibijyanye n’isuzumabumenyi ku banyeshuri, kuzamura ubwitabire bw’abanyeshuri no kurwanya guta ishuri, kunoza imikoranire y’ikigo n’ababyeyi hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishrize.”

Iyi gahunda izitabirwa n’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho, abandi bafatanyabikorwa barimo ba Guverineri, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge, ba nyir’ amashuri, abahagarariye Komite rusange z’ababyeyi ku mashuri, abayobozi b’amashuri, Inzego za gisirikare na polisi, Inkeragutabara ndetse n’abafashamyumvire.

Ubu bukangurambaga buzarangwa no gusura amashuri, gukora ubugenzuzi mu ishuri ku myigire n’imyigishirize nyuma yaho habeho kujya inama ku bikwiye kunozwa mu kigo cy’ishuri n’inagamba zafatwa.

Iyi gahunda yatangiye umwaka ushize wa 2018, igenzura nk’iri ryakozwe mu bihembwe bitatu hasurwa ibigo by’amashuri bigera kuri 600. Iyi ni inshuro ya kabiri rigiye gukorwa uyu mwaka, kuko irya mbere ryakozwe muri Gashyantare, hagenzurwa ibigo 900. Biteganyijwe ko iyi gahunda igomba kujya ikorwa buri mezi atatu.

Panorama

1 Comment on MINEDUC ifatanyije na MINALOC biyemeje guhagurukira ireme ry’Uburezi

  1. Byari byiza iyo mushyiramo nakandi kantu nko kumva icyo abarimu bavuga mubiryanye nokwishimira umushahara impamvu mbivuze ni uko numvishije ko nyuma yokongenzwa umushahara ungana 10%bigendeye kumushahara umuntu ahembwa hari aho abarimu bagera kuri 6 kandi bigisha kukigo kimwe bahise basezera akazi mubigaragara rero ni uko hari ikitari kibashimishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*