Kigali: Umushoferi yafatiwe mu modoka atwaye arimo kunywa urumogi

Ku wa gatanu tariki ya 7 Kamena 2019, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umushoferi wari utwaye imodoka anyway urumogi. Uyu mushoferi yafatiwe mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, mu muhanda uva Zindiro ugana Masizi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi, yavuze ko ahagana saa moya z’umugoroba (19h00) aribwo Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Bumbogo yafashe uwo mugabo anywera urumogi mu modoka ye.

Yagize ati “Ubwo abapolisi barimo bagenda muri uwo muhanda bacunga umutekano w’abaturage barikumwe n’abakora irondo ry’umwuga, nibwo […] yabanyuzeho atwaye imodoka agenda nabi baramuhagarika, basanga arimo aranywa urumogi, ndetse afitemo n’utundi dupfunyika dutanu twarwo.”

Yakomeje avuga ko hari n’amakuru ko iyo modoka ikunda kugendamo abasore banywa bakanacuruza urumogi. Uwo mushoferi akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Bumbogo ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

CIP Umutesi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, usibye kuba barashyizeho ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwiswe Gerayo Amahoro bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda, na mbere y’aho nta munsi w’ubusa batasibaga kwigisha abatwara ibinyabiziga ko gutwara banyoye ibisindisha bitera impanuka.

Yagize ati “Birabaje kubona abantu bahabwa inyigisho buri munsi ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha bikanakurura n’ibindi byaha ariko bakazirengaho. Polisi y’u Rwanda ihora iburira buri wese ubyishoramo kubireka, kuko itazabura kubafata ngo ibashyikirize ubutabera.”

CIP Umutesi yavuze ko umutungo w’igihugu wa mbere ari abaturage bityo ko Polisi yashyizeho ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kugira ngo nibura impanuka zajyaga zihitana ubuzima bw’abantu buri munsi barenze umwe biturutse kubatwara basinze cyangwa bagakora n’andi makosa yo mu muhanda, barusheho kurwanya no gukumira izo mpanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Yavuze ko kurwanya impanuka zo mu muhanda ari ibya buri wese uw’ukoresha, akumva ko kugera aho agiye agomba kubigiramo uruhare yirinda icyamutera impanuka cyangwa kikayiteza abandi. Yasabye kandi abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’abakoresha ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*