Kayonza na Nyabihu ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’amahoro ry’abahoze ari abasirikare

Mu irushanwa ngarukamwaka ry’amahoro rihuza amakipe y’abahoze ari abasirikare ryateguwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), ikipe ya Kayonza n’iya Nyabihu ni zo zizakina ku mukino wa nyuma.

Aya makipe agiye guhura nyuma yo guhigika ayo byari bihanganye mu mikino ya kimwe cya kabiri yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2019. Ikipe ya Kayonza yatsinze iya Kigali ibitego 2-1, na ho iya Nyabihu itsinda iya Musanze igitego 1-0.

Kayonza yageze kuri muri kimwe cya kabiri nyuma yo gutsinda kuri Penaliti 4-2 ikipe ya Bugesera bari banganyije igitego kimwe kuri kimwe. Na ho ikipe ya Nyabihu yageze muri kimwe cya kabiri itsinze iya Rubavu kuri Penaliti 5-4; umukino wari warangiye ari ibitego 2-2.

Iri rushanwa rihuza abahoze ari abasirikare barimo abari mu ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR), abahoze mu ngabo za FPR Inkotanyi (RPA), ababaye mu bacengezi, abasezerewe mu ngabo z’igihugu (RDF) n’abasiviri. Ni ku nshuro ya karindwi bahatanira igikombe cy’amahoro mu irushanwa ryiswe “Peace Tournament”.

Umukino wa nyuma no guhatanira umwanya wa gatatu biteganyijwe ko izaba ku wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2019. Irushanwa ryatangiye ku itariki 19 Kemena 2019, ryitabirwa n’amakipe umunani.

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano.

Rwanyange Rene Anthere

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*