Kimironko: Hatangijwe ikigo k’imari giha inguzanyo imishinga iciriritse y’abagore

Ku ikubitiro, batanu muri 30 bagize itsinda ry'abagore bahawe inguzanyo yo kuzamura ubucuruzi bwabo (Ifoto/Panorama)

Mu gihe abagore bakora imishinga iciriritse batari bafite ikigo k’imari kihariye kibaha inguzanyo, ku wa 21 Kamena 2019, mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, hatangijwe ikigo k’imari kitwa BRAC, gifasha abagore kibaha inguzanyo zo kwiteza imbere hashingiwe ku mishinga mito.

Iki kigo k’imari giteganya ku ikubitiro gufungura amashami 10 muri uyu mwaka, ariko kandi muri gahunda yacyo y’imyaka itanu kikazaba kigeze ku mashami 50. Biteganyijwe ko abagore basaga ibihumbi mirongo inani (80,000) bafite imishinga iciriritse n’abakora ubucuruzi buciriritse bazaba bamaze guhabwa inguzanyo zo kubateza imbere. Kw’ikubitiro inguzanyo zahawe abagore batanu, bose hamwe bahabwa amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu.

Mukamana Pélagie, atuye mu kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko. Acuruza amakara ku ndobo aho atuye, avuga ko inguzanyo yahawe igiye kumufasha kuzamura ubucuruzi bwe. Agira ati “Icyatumye tubumva vuba ni uko iki kigo giteza imbere umugore, bakaziduha nta ngwate badusabye. Ni ubwa mbere mfashe inguzanyo ariko niteguye kuyicunga neza.”

Abagore bahawe inguzanyo bari kumwe n’abayobozi ba BRAC n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko (Umuremure inyuma) -Ifoto/Panorama

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi, ashimira BRAC kuba yatangije ishami mu murenge ayobora, ije kunganira ibindi bigo by’imari muri serivisi baha abaturage by’umwihariko abagore.

Agira ati “Mugomba kubyaza umusaruro aya mahirwe igihugu kiba cyabageneye. Kugira BRAC yemererwe gukorera mu gihugu ni uko Banki nkuru yasanze ibyo bagiye gukora bifite icyo bimariye abaturage. Inguzanyo mugiye kubona muyokoreshe neza, muyagarure, mutere imbere kurushaho. Mwe ba mbere mube urumuri kugira ngo bagenzi banyu bazabarebereho.”

Nsabimana Gerard, Umugenzuzi muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ushinzwe Ubugenzuzi bw’ibigo by’imari iciriritse, avuga ko BRAC ari ikigo kemewe na BNR, ko kukigana babifitiye uburenganzira.

Ati “Nta muntu ushobora gutera imbere adakoresheje amafaranga. Kera bakoreshaga uburyo bwo kugurana imyaka ariko ubu hakora amafaranga. Inguzanyo muhabwa musabwa kuyikoresha neza, mukishyura mukurikije amasezerano mwagiranye, kugira ngo amafaranga mwishyura azagere ku bandi. Dusaba ibigo by’imari kwegera abaturage no kumenya icyo bakeneye n’aho bashaka kugera.”

Umuyobozi Mukuru wa BRAC mu Rwanda, Tapan Kumer Karmakar, waje gutangiza iki kigo k’imari iciriritse, avuga ko bishimiye gukorera mu Rwanda kuko ruri ku Isonga kw’Isi mu guteza imbere umugore, kandi bishimiye ko Banki Nkuru na Guverinoma y’u Rwanda batabaruhije mu kubona ibyangombwa.

Avuga ko u Rwanda na Bangladesh bijya guhuza amateka kuko Jenoside yakorewe abatutsi ijya guhura n’ibyabaye muri Bangladesh mu 1971 kuko muri icyo gihugu hapfuye abantu basaga miliyoni eshatu.

Avuga ko nubwo basanzwe bakorera muri bimwe mu bihugu birukikije, basanze ari ngombwa ko baza gukorera mu Rwanda, igihugu gishyikiye iterambere ry’umugore.

Abahawe inguzanyo bahitaga basinyira ahongaho bakazitahana (Ifoto/Panorama)

Ku ikubitiro BRAC irafungura amashami mu mirenge ya Kimironko, Kinyinya na Bumbogo mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Uretse gutangiza ikigo k’imari iciriritse, BRAC ishaka gutangiza Umuryango utegamiye kuri Guverinoma, ufasha abaturage mu iterambere cyane cyane mu mibereho y’abaturage n’ubukungu.

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu 2008 abanyarwanda baganaga ibigo by’imari bageraga kuri 21 ku ijana (21%). Imbagamizi yari ihari yarimo ibigo by’imari bike, hakabaho na serivisi nkeya byatangaga. Mu mwaka wa 2012 serivisi z’ibigo by’imari zageze kuri 42 (42%), mu 2016 abanyarwanda babona serivisi ziva mu bigo by’imari bagera kuri 68 ku ijana (68%).

Abahawe inguzanyo bahitaga basinyira ahongaho bakazitahana (Ifoto/Panorama)

Rwanyange Rene Anthere

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*