“Nitwaga Nyiramiruho, umugabo nkamwita cya kintu”: Ubuhamya

Abagize umuryango wa Hitimana na Mukamana bo mu murenge wa Burega, akarere ka Rulindo, baravuga ibigwi umugoroba w’ababyeyi nyuma yo gusezerera amakimbirane mu rugo rwabo. Abana ntibigaga, bumvaga se atashye bati “kiraje”, umugore yitwaga Nyiramiruho, none ubu yitwa Maman Jeanette.

Imbere y’imbaga y’abaturage basaga 1000 na Meya w’akarere ka Rulindo, abakuriye ingabo na Polisi mu karere ka Rulindo n’abandi bashyitsi banyuranye; Hitimana Xavier na Mukamana Consolee bafatanye agatoki ku kandi baratura, barabwiriza. Ni mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umugoroba w’ababyeyi mu karere ka Rulindo, wabereye mu murenge wa Burega ku cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019. Uyu muryango utuye mu mudugudu wa Muduha, akagari ka Butangampundu.

Nyiramiruho yasubiye no ku buriri

Avuga ku byiza by’umugoroba w’ababyeyi, Mukamana Consolée avuga ko wamusubije agaciro maze urugo rwe rugatera imbere. Ati “Kera banyitaga Nyiramiruho, ariko ubu nsigaye nitwa Maman Jeanette. Ikinshimishije cyane cyane ubu mbanye n’umugabo wanjye neza, abana basubiye ku ishuri, nshimishijwe n’uko nasubiye ku buriri, nshimishijwe n’uko adutangira Mituweli ku gihe.

Ikindi twararaga ahantu habi cyane, nta suku kubera inzu yari ishaje, ubu twarayivuguruye. Dufite inka, kandi ntabwo dusiganira kuyishakira ubwatsi, kuko n’amafaranga avuyemo atugirira akamaro mu rugo. Mu rugo rero, iyo twicaye dusangira ugira ngo umwe ni mubyara w’undi, turaganira n’abana bareba, tukumva ikinamico, ikiganiro cy’abana ndetse n’igitaramo turacyumvana; kandi ubundi yavaga mu kabari akaza ankubita n’abana akaturaza hanze cyangwa tukajya kurara mu baturanyi.

Iyo abana batubonye, bagira bati papa na mama baraje, kandi ubundi mbere bavugaga bati cya papa kiraje noneho kiratwica. Ubu ntabwo akiri cya kintu asigaye ari papa, iyo bamubonye bakishima numva binshimishije”.

Mukamana avuga ko yitabira umugoroba w’ababyeyi, agafasha abandi bafite imibabaro nk’iyo yari mfite akiri Nyiramiruho. Ati “Iyo havutse amakimbirane mbaha urugero rw’ayo nari mfite mbere.”

Hitimana yasobanukiwe ihame ry’uburinganire

Hitimana Xavier ni we mugabo wa Mukamana. We ngo ntiyari azi ko ibyo akora ari ihohoterwa. Avuga ko yagurishije inka amafaranga ibihumbi 125, ajya mu kabari asangira n’abandi, nyuma y’iminsi itanu yasanze asigaranye ibihumbi 15.

Ati “Ibyo nakoraga sinari nzi ko ari ukumuhohotera, numvaga ari ibisanzwe. Guhinga twarahinganaga twasarura nkamugenera, nkamuha icyo ansabye ubundi nkakimwima.

Haje imboni za RWAMREC, basanga tubirimo, bansobanurira umugoroba w’ababyeyi, bambwira uburinganire ku mutungo bwa mirongo itanu kw’ijana buri wese; ndabyumva. Bambwira kumusaba imbabazi, nsanga ntamupfukama imbere, ubwo ndeba ya nka nagurishije, nti ‘reka ayo nsigaranye nyamuhe namwe mureba’, muha bya bindi cumi na bitanu.”

Hitimana akomeza ubuhamya bwe avuga ko umuryango we usigaye ari intangarugero. Ati “ubu abandi basigaye baza kutugisha inama, ninjye nsabishiriza abandi abageni ku musozi. Mu rugo rwanjye, hari umwana utarigaga, ubu yasubiye ku ishuri, Mituweli narayitanze, nabaye uwa mbere mu gutanga umusanzu wo kubaka akagari; ubu twavuguruye inzu yari ishaje, ubu nta muntu ugihisha undi mu rugo.”

Ukuriye Komite y’umugoroba w’ababyeyi mu murenge wa Burega, Nteziryayo Jean Léonard avuga ko Hitimana kimwe na bamwe mu bandi bagabo bari barinangiye basigaye bawitabira. Ati “Mbere hazaga abagore gusa, ubu basigaye baza nubwo atari ijana kw’ijana, ariko muri buri mudugudu ntihaburamo mirongo irindwi kw’ijana”.

Muri uyu muhango, abatuye uyu murenge batanze imihigo 16 ikubiyemo ibireba ubuzima, amategeko, umutekano n’ubukungu. Nteziryayo asanga bazabigeraho. Ati, “Tuzabigeraho, buri mudugudu uhereye ku biwureba, hari abasabye ibyamaze gukemuka ahandi”.

Umugoroba w’ababyeyi ni gahunda yashyizweho kuva mu 2010, witezweho gukemura ibibazo byugarije umuryango, hagamijwe kugira ‘umuryango utekanye’. Mu karere ka Rulindo iyi gahunda igerwaho ku bufatanye n’umuryango nyarwanda utari uwa Leta RWAMREC. Mu mirenge itanu irimo na Burega, RWAMREC yashyizeho ‘imboni’; abantu babiri (umugore n’umugabo) muri buri mudugudu, bafasha abandi gukemura amakimbirane no kubashishikariza kuwitabira.

Inkuru dukesha Pax Press (Umuryango Nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*