Imfungwa n’Abagororwa 475 bahawe impamyabumenyi mu bwubatsi

Uretse kuba barimo kugororwa, bahabwa n'amasomo y'ubumenyingiro azabafasha kwiteza imbere igihe bazaba barangije ibihano bagasubira mu miryango yabo (Ifoto/RCS)

Ku wa 27 Kanama 2019 mu ntara y’amagepfo ku magereza Huye, Nyamagabe na Muhanga hatanzwe impamyabumenyi ku bagororwa 475 bize umwuga w’ubwubatsi. Muri abo bagororwa 257 ni abo muri Gereza ya Huye, 114 ni abo mu ya Nyamagabe na ho 104 bo ni abo muri Gereza ya Muhanga. Izi mpamyabumenyi bazihawe nyuma yo gusoza amasomo bamazemo imyaka ibiri ku bufatanye bw’Ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) na IPRC Huye.

Komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza y’abagororwa muri RCS, CP J. Bosco Kabanda, yashimiye imfungwa n’abagororwa bagize umwete wo kwiga umwuga, anashimira IPRC Huye yabafashije mu gutanga ibizamini.

CP Kabanda yavuze ko ubwo iyi gahunda yatangiraga hari abagororwa bayirwanyije ndetse banagandisha bagenzi babo. Yagize ati “Iyo rero bababwiye ko hari abantu baje, ba IPRC, ba RCS, baje kuri gereza ya Huye kubanza kureba ngo ni bande bashobora kuzakorerwa igeragezwa; icyo gikorwa muribuka uko cyagenze uhagarariye IPRC yabivuze. Iyo bigenze gutyo bamwe muri mwe bakabwira bagenzi babo ngo ntimwiyandikishe biba ari iki? Ni ibyumvire mibi.”

CP Kabanda akomeza agira ati “Uyu munsi turabereka ubudasa kuko ibyo twavugaga, ibyo bababwiraga murabona ko byashyizwe mu bikorwa. Muge mutega amatwi abantu babagira inama nziza.”

Yasabye ababonye impamyabumenyi mu myuga kuzashyira mu bikorwa amasomo bigiye muri Gereza bakiteza imbere bagateza imbere n’igihugu cyabo. Abibutsa ko bakwiye kuzirikana impamvu Leta itabatambutsaho aya mahirwe.

Dushimiyimana Jean Bosco, wakatiwe imyaka 30 kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bagororwa baragije amasomo ajyanye n’ubwubatsi. Yavuze ko aya mahirwe bashyiriweho yo kwiga bafunze abafasha kutigunga.

Agira ati “Icyo bitumarira cya mbere ni ukutinguga; kuko iyo wiriwe wicaye utekereza umuryango wawe, cyane cyane nzabaho nte? Nzataha ryari? Umuryango wanjye wifashe ute? Ariko iyo turi mu mirimo nk’iyingiyi mu buryo bw’imitekerereze no mu buryo bwo gukoresha imbaraga ntabwo umuntu yigunga.”

Uyu mugororwa yakomeje avuga ko afite ikizere ko narangiza igihano azahabwa akazi kajyanye n’ibyo yigiye muri gereza.

Umuyobozi wa IPRC Huye ushinzwe gukurikirana amahugurwa yigihe gito Muragijimana Aaron, yavuze ko abagororwa bahawe impamyabumenyi zizabafasha kubona akazi igihe bazaba barangije igifungo. Avuga ko iriya mpamyabumenyi bahawe hakubiyemo amasomo menshi ajyanye n’imyuga batanga muri IPRC.

Uretse kuba umwihariko ku bagororwa, iyi gahunda ihabwa abantu bakora imyuga itandukanye ariko batabifitiye impamyabumenyi, bakabakoresha ibizamini mu kazi bijyanye n’icyo buri wese yize kandi akora, ababitsinze bagahabwa impamyabumenyi.

Ubwanditsi

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*